Aimable Karasira yavuze ko Miliyoni 120 ze zafatiriwe

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu iburanisha ryo kuwa 03 Nzeri 2024 Aimable Karasira yahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku mafaranga ye yafatiriwe n’ubushinjacyaha; asaba ko ayo mafaranga angana na Miliyoni 120 yarekurwa kugirango abashe kwishyura abanyamategeko.

Aimable Karasira nta mwunganizi mu mategeko yari afite. Yavuze ko ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ubushinjacyaha bwamihayemo Miliyoni 7 yishyuramo abanyamategeko ayandi ayifashisha mu kumutunga no kwita kuri murumuna we.

Ubushinjacyaha buvuga ko amafaranga bwafatiriye ya Karasira afite inkomoko ku byaha aregwa angana na Miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

- Advertisement -

Aimable Karasira we avuga ko amafaranga ye yafatiriwe angana na Miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya ngo arimo ay’urwego rw’ubugenzacyaha bwafatiriye ariko ntiyashyikirizwa ubushinjacyaha. Uregwa akavuga ko amafaranga ye yafatiriwe ari mu mabanki atandukanye kandi ko Banki irimo macye ibitse Miliyoni zirenga 80.

Asibanura inkomoko y’aya mafaranga yose Karasira avuga ayo mafaranga arimo ayo yakoreye ubwo yigishaga muri Kaminuza ndetse n’ayo yasigiwe n’ababyeyi.

Uretse Aya mafaranga kandi Karasira yagaragaje ko hari n’ibibanza 15 yarazwe n’ababyeyi none bikaba byarafatiriwe.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ibyo bwakoze byubahirije amategeko. Bugasaba Karasira kuburana atunganiwe mu mategeko, atabibasha agasaba Leta kumuha abanyamategeko bishyurwa na Leta cyangwa se akagaragaza abo we ashoboye kwiyishyurira.

Ubushinjacyaha buvuga ko amafaranga ya Karasira yafatiriwe ari umutungo uregwa atashoboye gusobanura inkomoko yawo. Bugasaba ko amafaranga ari mu rubanza yatandukanwa n’amafaranga yarazwe n’ababyeyi cyangwa Indi mitungo uregwa avuga kuko ntaho bihuriye.

Karasira we akemeza kuba ubushinjacyaha bwaramuhaye Miliyoni 7 mbere bitumvikana uko ubu noneho budashobora kumuha andi mafaranga ngo aburane yunganiwe.

Ni urubanza rwagaragayemo guterana amagambo no gukoresha imvugo zikakaye kuri Karasira. Umucamanza akamusaba kwiburanira cyangwa se akandika asaba abanyamategeko b’ubuntu. Karasira we akemeza adakwiriye gufatwa nk’umukene.

Umucamanza Yasubitswe uru rubanza agaragaza ko ruzakomeza kuburanishwa Karasira yaba yunganiwe cyangwa atunganiwe.

Abanyamategeko bahoze baburanira Aimable Karasira bamaze kwikura mu rubanza bavuga ko umukiriya wabo atabishyuraga.

Aimable Karasira akurikiranweho ibyaha 6 birimo guha ishingiro Jenoside yakorewe abatutsi no kuyipfobya birimo kandi guteza imvururu muri rubanda. Ni ibyaha uregwa we yemeza ko bishingiye ku mpamvu za Politiki.

Ni urubanza ryzasubukura mu kwezi kwa Cumi na kumwe.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:04 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 27°C
broken clouds
Humidity 36 %
Pressure 1013 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 20 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe