Akari ku mutima w’abahanzi Perezida Kagame yagabiye

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Nk’uko yari yabibasezeranije yiyamamariza I Bugesera Perezida Kagame yakiriye mu rugo rwe ruri I Bugesera abahanzi batuye mu Karumuna ka Bugesera anabagabira buri wese inka.

Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X rw’umuryango wa FPR Inkotanyi bugaragaza ko Umuryango wa Perezida Paul Kagame n’umuryango we kuri icyi cyumweru bakwiriye abahanzi batuye mu Karumuna mu rwego rwo gusohoza isezerano ryatanzwe mu cyumweru gishize ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga I Bugesera.

Ku mafoto yashyizwe hanze hagaragara abahanzi barimo Ishimwe Clement n’umugore we Butera Knowles, Tom Close n’umugore we, Nel Ngabo, Platini P n’abandi.

- Advertisement -

Mu butumwa aba bahanzi banyujije kuri X bashimira, Ishimwe Clement yagize ati “Imvugo ye niyo ngiro, we are forever grateful your excellency Paul Kagame”.

Butera Knowles we yagize ati “IMVUGO YE, NIYO NGIRO.There’s No Bigger Flex Nko Kwirahira His Excellency Paul Kagame. Eternally Grateful 🙏🏾🙏🏾🙏🏾🙏🏾🙏🏾🙏🏾🥹” . 

Tom Close yagize ati “Uwampaye ishema, akampa igihugu, ikiruta ibindi akangabira, ntawe namunganya. Urukundo mukunda, ruzahora ari umwihariko. Nyakubahwa Paul Kagame, uri Ingabire twahawe nk’abanyarwanda. Mwakoze”. 

Nel Ngabo yagize ati ” AN UNFORGETTABLE DAY 🙏🏾We are forever grateful your excellency 🙏🏾 Paul Kagame.”

Kuwa 06 Nyakanga ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga ahitwa cyindama mu karere ka Bugesera umuhanze Butera yafashe umwanya ashima umukuru w’igihugu anamumenyesha ko ubu ari umubyeyi ndetse yahisemo gutura muri Bugesera kimwe n’abandi bahanzi batari bacye. Perezida Kagame yamusubije ko nawe yahatuye agamije kugaragaza ko nta hantu mu Rwanda hatagomba guturwa ndetse anemera kugabira aba bahanzi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:20 am, Sep 8, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 72 %
Pressure 1015 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe