Amafaranga u Bwongereza buzaha umwimukira uzoherezwa mu Rwanda

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

U Bwongereza bukomeje gushakira hasi no hejuru igisubizo cy’ikibazo cy’abimukira babwinjiramo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho bwagiranye n’u Rwanda amasezerano yo kwakira abimukira bwimye ubuhungiro, bakajya bahabwa amafaranga kugira ngo bemere kugenda.

Umwimukira uzajya ushaka koherezwa mu Rwanda azajya ahabwa kugera ku bihumbi bitatu by’amapawundi, ni ukuvuga hafi miliyoni 5Frw. Uyu mugambi ushingiye ku bushake bw’umuntu watangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru The Times. Urajya gusa n’uwo u Bwongereza busanzwe bukoresha, aho uwimwe ubuhungiro ahabwa amafaranga agasubira mu gihugu yaje aturukamo.

Umugambi wo gutanga amafaranga kugira ngo abimukira bajyanwe mu Rwanda, uzaba ureba buri wese dosiye ye yo gusaba ubuhungiro yanzwe n’u Bwongereza ariko bakaba badashaka gusubira mu bihugu baturutsemo.

- Advertisement -

Minisitiri w’abakozi n’umurimo, Kevin Hollinrake, yavuze ko guha amafaranga abimukira bemeye kujya mu Rwanda ari ugukoresha neza amafaranga y’igihugu nk’uko yabibwiye Times Radio.

Ati “Bisaba amafaranga menshi kuruta ayo kugumisha abantu muri iki gihugu kandi bari hano batabyemerewe…Sinibaza rero ko hari uwagerageza kuza aha ngo aje gushaka gusa ibihumbi bitatu by’amapawundi gusa yo kujya mu Rwanda”.

Ikigo cy’igihugu cy’ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’imari mu Bwongereza (National Audit Office, NAO), giherutse guhishura ko u Bwongereza buzishyura u Rwanda nibura miliyoni 370 z’amapawundi ni ukuvuga angana na miliyari 603Frw  muri gahunda yabwo yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

BBC yatangaje ko icyo kigo cyanahishuye ko kuri buri muntu uzoherezwa mu Rwanda, leta y’u Bwongereza izariha u Rwanda amapawundi 150,000 (miliyoni 244Frw) mu gihe cy’imyaka itanu.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza yavuze ko ikiguzi cyo gucumbikira abasaba ubuhungiro cyitezwe kugera kuri miliyari 11 z’amapawundi buri mwaka bitarenze mu 2026.

Binyuze muri iyi gahunda y’imyaka itanu, u Bwongereza bushobora kohereza mu Rwanda abantu bageze mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagasaba ubuhungiro mu Rwanda.

Intego y’iyi gahunda ni uguca intege abantu bambuka umuhora wa English Channel bari mu mato (ubwato) mato – ikintu Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yagize kimwe mu byihutirwa by’ingenzi ku butegetsi bwe.

Ariko iyo gahunda yadindijwe n’ibirego byo mu nkiko ndetse nta muntu n’umwe uroherezwa mu Rwanda. Leta y’u Bwongereza ivuga ko ifite intego ko indege zitwaye abasaba ubuhungiro zizaba zahagurutse zerekeza mu Rwanda bitarenze mu ntangiriro y’impeshyi y’uyu mwaka.

Itegeko ririmo gushaka kuvugurura iyo gahunda ryemejwe n’abadepite ndetse rizagibwaho impaka mu nteko ishingamategeko umutwe wa sena mu cyumweru gitaha, aho abarinenga bashobora kwifashisha iyi mibare mishya y’ikiguzi cy’iyo gahunda.

Kuva muri Mata 2022, u Bwongereza bumaze kwishyura u Rwanda miliyoni 220 z’amapawundi (miliyari 358Frw) mu kigega cy’iterambere ry’ubukungu, ndetse mu myaka itatu iri imbere byitezwe ko buri mwaka buzaruriha inyongera ya miliyoni 50 z’amapawundi (miliyari 81Frw). Ayo yose hamwe ni miliyoni 370 z’amapawundi mu gihe cy’imyaka itanu.

Niba amaherezo abantu barenga 300 boherejwe mu Rwanda, Ubwongereza bwariha muri cya kigega miliyoni 120 z’amapawundi (miliyari 195Frw) arihwa rimwe, ndetse n’andi mapawundi 20,000 (miliyoni 32Frw) kuri buri muntu uhoherejwe.

Byiyongera kuri ibyo, leta y’Ubwongereza yanatanga amapawundi 150,874 kuri buri muntu yo kuriha ibiguzi bitandukanye nk’icumbi, ibiribwa n’uburezi.

Aya mafaranga yahagarara igihe umuntu yaba ahisemo kuva mu Rwanda, ahubwo Ubwongereza bukariha amapawundi 10,000 (miliyoni 16Frw) kuri buri muntu mu kumufasha kuva mu Rwanda.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:55 am, Jan 7, 2025
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 88 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:59 am
Sunset Sunset: 6:12 pm

Inkuru Zikunzwe