Amafi yongewe mu bworozi buhabwa ubwishingizi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi iratangaza ko ubu noneho aborozi b’amafi nabo bashobora kugana ibigo bitanga ubwishingizi ku buhinzi n’ubworozi bakishingirwa muri gahunda ya “Tekana”.

Ubusanzwe mu bworozi bwishingirwa amafi ntiyari asanzwe mu matungo yishingirwa kuko hari hasanzwe mo Inka, Inkoko n’Ingurube. MINAGRI igaragaza ko hakiri gukorwa amahugurwa ku bashinzwe kugena agaciro mu gihe uwishingiwe yaba akeneye kugobokwa ariko kandi ko ubu aborozi b’amafi nabo bari gushishikarizwa kujya gufata ubwishingizi bw’amafi.

Mu byo ubwishingizi bw’amafi buzajya bugoboka ho aborozi  birimo ugupfa biturutse ku mpanuka, ugupfa giturutse ku burwayi bwavuwe ntibukire, Ibiza, .. byose bizajya byemezwa n’umuganga w’amatungo wakurikiranye aya mafi.

- Advertisement -

Ibigo bitanga ubwishingizi birimo , BK Insurance, Radiant Yacu, Sonarwa  na Old Mutual nibyo aborozi bashishikarizwa kugana kugira ngo bibahe ubwishingizi muri gahunda y’ubufatanye na MINAGRI Aho umworozi yishyura 40% Leta ikamwishyurira 60%.

MINAGRI igaragaza ko Miliyari zirenga 13 z’amafaranga y’u Rwanda zimaze gushorwa n’amasosiyete atandukanye mu bworozi bw’amafi hirya no hino mu biyaga biri mu Rwanda. Iyi Minisiteri igashimangira ko gushyiraho ubwishingizi bw’amafi bizafasha abashoramari muri uru rwego kuba bakorana b’ibigo by’imari hagamijwe kwagura ishoramari ryabo. Ibi bikazafasha igihugu kugera ku ntego yo kwihaza mu mafi ndetse no gutangira kugemurira amasomo yo mu karere.

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko hari Miliyari  13 z’amafaranga y’u Rwanda zagenewe gukoreshwa nka nkunganire muri iyi gahunda y’ubwishingizi kugeza mu 2027. Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025 iyi gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo yaganewe Miliyari 4 na Miliyoni 800. Zivuye kuri Miliyari 3 na Miliyoni 3 na Miliyoni 300 zari mu ngengo y’imari ya Leta ya 2023/2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:00 pm, Dec 23, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1015 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe