Perezida Kagame yavuze ko yabwiye General Roméo Dallaire ko yatinya Abafaransa igihe bo baba batava amaraso nk’ay’abandi n’ubwo bari bafite intwaro zikomeye zo kurwanya Inkotanyi.
Ibi Perezida Kagame yabivuze mu ijambo ryo gutangiza umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Perezida Kagame yavuze ko ibihe bigoye baciyemo mu rugamba rwo guhagarika jenoside byatumye bashira ubwoba bw’icyababaho cyose.
Mu buhamya yatanze muri iri jambo, harimo n’ubutumwa yazaniwe na General Romeo Dallaire wari ukuriye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda.
Perezida Kagame yagize ati “Mu ijoro rimwe nyuma y’iminsi micye Jenoside ihagaze, Général Dalaire yansuye bitunguranye anzaniye ubutumwa bwanditse, n’ubu ndacyabubitse. Bwari buvuye ku mujenerali w’Umufaransa wari ukuriye ingabo u Bufaransa bwari bwohereje mu burengerazuba bw’igihugu cyacu. Ubwo butumwa bwaravugaga ngo ‘murishyura ikiguzi gikomeye (twebwe RPA) abasirikare bacu (b’Abafaransa) nibapfa muri kugerageza gufata Butare.”
Perezida Kagame yavuze ko Dallaire amaze kumushyikiriza ubutumwa yanamugiriye inama yo kudahangana n’Abafaransa kuko bafite imbunda zikomeye. Ati “Gén. Dallaire yampaye inama arambwira ati ‘Abafaransa bafite indege, bafite imbunda zitandukanye, buri mbunda zose zikomeye watekereza barazifite kandi biteguye kuzikoresha babarasa nimudakora ibyo bavuga’.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko yabajije Dallaire niba abo Bafaransa na bo bava amaraso nk’ay’abandi, hanyuma aramushimira nyuma yo kumuha ubutumwa, amubwira kugenda agatuza ko nta kibazo gihari.
Umukuru w’igihugu yavuze ko yahise afata telefone agahamagara General Fred Ibingira wari ukuriye ingabo za RPA zari zigiye kurwana i Butare, maze amubwira ko ako kanya bahita bakomeza bakajya gufata umujyi wa Butare, kandi koko bahita bawufata ndetse batangira kuwugaruramo umutekano mu minsi micye.
Si ku rwego rw’igihugu gusa umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 wabaye, ahubwo mu gihugu hose mu midugudu habereye ibiganiro bijyanye n’uyu muhango.