Ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru bwakoranye inama n’inama nyunguranabitekerezo yari igamije kurebera hamwe aho imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga igeze.
Mu gihe habura ibyumweru bicye ngo imvura y’umuhindo igwe hagendeye ku bitangazwa na Meteo Rwanda intara y’amajyaruguru yagaragaje ko imyiteguro igezwe ku gipimo cya 55.8%.
Igihembwe cy’ihinga cya A 2025 irimbanyije hirya no hino mu gihugu. Ndetse bamwe batangiye kurima.
Abitabiriye inama iyi nama nyunguranabitekerezo ku buhinzi mu ntara y’amajyaruguru bavuga ko imyiteguro ikiri hasi.
Mu ntara y’amajyaruguru ubuso buzahingwa muri icyi gihembwe bungana na hegitari 126.133. Kugeza ubu hegitari 70.323 zonyine ni zo zimaze gutunganywa.
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Mugabowabahunde Maurice yasabye abafite ubuhinzi mu nshingano kongera ubukangurambaga bugamije gutegura igihembwe cy’ihinga hakiri kare.
Uretse ibijyanye no gutegura imirimo igomba guhingwa kandi, kugeza ubu inyongeramusaruro zimaze kuboneka mu ntara y’amajyaruguru ziri ku gipimo cya 20,6%. Abashinzwe ubuhinzi mu turere tw’intara y’amajyaruguru bagasaba ko izi nyongeramusaruro zabonekera ku gihe.
Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe kigaragaza ko imvura izagwa muri aya mezi ari imbere iri ku gipimo cy’imvura yari isanzwe igwa muri aya mezi n’ubundi.