Ishyirahamwe ry’amakipe akina icyiciro cya mbere cya shampiyona y’umupira w’amaguru Rwanda premier League ryatangaje uko amakipe azahura muri shampiyona, Rayon Sports ihabwa kwakira imikino 3 ya mbere ibanza irimo n’uwo izakira mukeba wayo APR FC .
Umunsi wa mbere wa shampiyona uteganyijwe tariki ya 15 , 16 na 17 Kamena gusa imikino ya APR FC na Poloce FC yo yagizwe ibirarane kuko azaba ari gukina imikino ya Afurika.
Uko amakipe azahura umunsi wa mbere
15/8/2024 Gorilla FC izaba yakira Vision FC
15/8/2024 Bugesera FC VS Amagaju FC
15/8/2024 Mukura VC vs Gasogi United
16/8/2024 Kiyovu Sports vs AS Kigali
17/8/2024 Rayon Sports vs Marine
18/8/2024 Musanze vs Muhazi United
28/8/2024 APR FC vs Rutsiro
28/8/2024 Etincelles vs Police FC
Rayon Sports izakira imikino itatu ibanza irimo uwo izakira Marine tariki ya 17 Kamena kuri Kigali Pele, kuri iyi stade kandi uzahakirira ikipe ya Amagaju ku munsi wa kabiri wa shampiyona tariki ya 23 Kamena. Ku munsi wa gatatu Rayon Sports izakira mukeba wayo APR FC kuri Sitade Amahoro saa kumi nebyiri z’ijoro.
Uyu mukino niwo uba uhatse iyindi muri shampiyona ahanini biterwa n’uko aya ariyo makipe yakunze kwiharira ibikombe mu myaka 30 ishize. Rayon Sports yakunze kwinubira ko APR FC ariyo ihabwa amahirwe yo kwakira umukino ubanza.
Iyi kipe ikunzwe na benshi ikabigaragaza nko kubogama ahanini ngo kuko yo yahabwaga kwakira umukino wo kwishyura wajyaga kubi ibintu byaramaze gusobanuka ikipe izatwara igikombe yaramenyekanye, bigatuma umukino udahuruza abantu benshi ngo ibone amafaranga yo ku kibuga.
Aya makipe mu mikino yo kwishyura azahura ku munsi wa 27 hazaba ari tariki ya 26 Mata 2025 APR FC izakira Rayon Sports kuri sitade Amahoro saa moya z’ijoro
APR FC izatangira iyi shampiyona yakira Rutsiro FC gusa ni umukino uzagirwa ikirarane ukazakinwa tariki ya 28 Kemena kuko APR FC izaba ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League.
Umukino wa kabiri APR FC izakira Bugesera ariko nawo wagizwe ikirarane uzakinwa tariki ya 18 Nzeri.