Amakipe yamenye uko azahura muri shampiyona Rayon Sports ishyirwa igorora

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ishyirahamwe ry’amakipe akina icyiciro cya mbere cya shampiyona y’umupira w’amaguru  Rwanda premier League ryatangaje uko amakipe azahura muri  shampiyona, Rayon Sports  ihabwa kwakira imikino 3 ya mbere ibanza irimo n’uwo izakira mukeba wayo  APR FC .

Umunsi wa mbere wa shampiyona uteganyijwe tariki ya 15 , 16 na 17 Kamena gusa imikino ya APR FC na Poloce  FC yo yagizwe ibirarane kuko azaba ari gukina imikino ya Afurika.

Uko amakipe azahura umunsi wa mbere

- Advertisement -

15/8/2024 Gorilla FC izaba yakira Vision FC

15/8/2024  Bugesera FC VS Amagaju FC

15/8/2024  Mukura VC vs Gasogi United

16/8/2024 Kiyovu Sports vs AS Kigali

17/8/2024 Rayon Sports vs Marine

18/8/2024 Musanze vs Muhazi United

28/8/2024 APR FC vs Rutsiro

28/8/2024 Etincelles vs Police FC

Rayon Sports izakira imikino itatu ibanza irimo uwo izakira Marine  tariki ya 17 Kamena  kuri Kigali Pele, kuri iyi stade kandi uzahakirira ikipe ya Amagaju ku munsi wa kabiri wa shampiyona tariki ya 23 Kamena. Ku munsi wa gatatu Rayon Sports izakira mukeba wayo APR FC kuri Sitade Amahoro saa kumi nebyiri z’ijoro.

Uyu mukino niwo uba uhatse iyindi muri shampiyona ahanini biterwa n’uko aya ariyo makipe yakunze kwiharira ibikombe mu myaka 30 ishize. Rayon Sports yakunze kwinubira ko APR FC ariyo ihabwa amahirwe yo kwakira umukino ubanza.

Iyi kipe ikunzwe na benshi ikabigaragaza nko kubogama ahanini ngo kuko yo yahabwaga kwakira umukino wo kwishyura wajyaga kubi ibintu byaramaze gusobanuka ikipe izatwara igikombe yaramenyekanye, bigatuma umukino udahuruza abantu benshi ngo ibone amafaranga yo ku kibuga.

Aya makipe mu mikino yo kwishyura azahura ku munsi wa 27 hazaba ari tariki ya 26 Mata 2025 APR FC izakira Rayon Sports kuri sitade Amahoro saa moya z’ijoro

APR FC izatangira iyi shampiyona yakira Rutsiro FC gusa ni umukino uzagirwa ikirarane ukazakinwa tariki ya 28 Kemena kuko APR FC izaba  ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League.

Umukino wa kabiri APR FC izakira Bugesera ariko nawo wagizwe ikirarane  uzakinwa tariki ya 18 Nzeri.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:21 am, Sep 8, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 64 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe