Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje amataliki y’ingenzi mu kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abagize inteko ishinga amategeko ateganyijwe mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2024. Muri ayo mataliki harimo ibihe bibanziriza amatora, Kwiyamamaza, umunsi w’itora n’ibindi.
Ukwezi kwa Werurwe na Mata 2024 ni amezi yo gukosora urutonde rw’abazatora.
Taliki 18 Mata – Taliki 30 Gicurasi 2024 ni igihe cyo gukusanya imikono y’abashyigikiye kandidature z’abakandida bigenga. Abakandida bigenga basabwa kugira amasinya y’abantu nibura 600,barimo 12 muri buri karere.
Taliki 15 Werurwe – 14 Nyakanga 2024 ni igihe cyo gutanga ubutumire, kwakira ubusabe no kwemerera indorerezi zizakurikirana aya matora.
Taliki 17 – 30 Gicurasi ni igihe cyo kwakira kandidature z’abifuza kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ndetse n’abagize inteko ishingamategeko.
Taliki 14 Kamena 2024 Italiki yo gutangaza urutonde ntakuka rw’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’abagize inteko ishingamategeko.
Taliki 22 Kamena – 13 Nyakanga 2024 ni igihe cyo kwiyamamaza.
Taliki 14 Nyakanga – 16 Nyakanga 2024 ni amatora nyirizina.
Biteganijwe ko ibizava mu matora bizatangazwa na Komisiyo y’gihugu y’amatora bitarenze taliki 27 Nyakanga 2024.
Iyi Komisiyo ivuga ko kuba ibikorwa by’amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’ay’abagize inteko ishinga amategeko byahurijwe mu bihe bimwe byatumye ingengo y’imari izagenda muri aya matora iva kuri Miliyali 11 z’amafaranga y’u Rwanda igera kuri Miliyali 8 z’amafaranga y’u Rwanda. Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko igice kinini cy’iyi ngengo y’imari cyamaze kuboneka, ndetse ngo hari amafaranga azava mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025 izatangira muri Nyakanga 2024.