Amatora: Bisa nk’ubukwe – uko byifashe hirya no hino mu gihugu

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa 15 Nyakanga abanyarwanda baba imbere mu gihugu bazindukiye mu gikorwa cyo kwitorera umukuru w’igihugu ndetse n’abadepite. Ni amatora yatangiye I saa moya za mu Gitondo.

Hirya no hino mu gihugu hari udushya: 

- Advertisement -

Kuri Site z’Itora zitandukanye mu Mujyi wa Musanze, abaturage bagiye gutora bose bari guhabwa icyayi n’amandazi.

Nyaruguru:

Kuri Site y’Itora ya Fugi mu Murenge wa Ngoma, abenshi barangije gutora aho kuri ubu hari kugenda haza umwe umwe.

Gasabo:

Kuri Site y’Itora ya SOS Kagugu mu Karere ka Gasabo, abaturage benshi bamaze kuhagera ndetse ab’inkwakuzi bamaze gutora uwo bifuza ko azayobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere ndetse n’Abadepite bifuza ko babahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko.

𝐍𝐲𝐚𝐫𝐮𝐠𝐞𝐧𝐠𝐞 :

Kuri Site ya Karama ahazwi nka Norvege mu Murenge wa Kigali, abaturage benshi bahageze mu gitondo kare, aho bategereje gutora Perezida wa Repubulika n’Abadepite bazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko mu myaka itanu iri imbere.

𝐑𝐮𝐛𝐚𝐯𝐮:

Aba mbere bamaze gutora.

Abiganjemo abakuze n’abafite intege nke, mu Murenge wa Busasamana, babanje guhabwa umwanya batora mbere.

Kicukiro

Kuri Site ya Authentic International Academy mu Karere ka Kicukiro, hateguwe, hashyirwa imitako mu buryo budasanzwe nk’ahagiye kubera igikorwa cy’ingenzi ku Banyarwanda.

Ibirori byashyizwe ku rundi rwego

Rutsiro

Ababyeyi bambaye umushanana batega urugori nk’uko basanzwe bitabira ubukwe mu myambarire y’umuco nyarwanda.

Kicukiro

Kuri Site ya Busanza mu Karere ka Kicukiro, abaturage benshi bazindukiye kwitorera Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abadepite bifuza ko bazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, mu myaka itanu iri imbere.

Mu batoreye kuri iyi site harimo n’abasirikare mu Ngabo z’Igihugu.

𝐆𝐚𝐤𝐞𝐧𝐤𝐞:

Kuri Site y’Ishuri ribanza rya Gakenke Protestant, ifite ibyumba by’itora 7, hatoreye abagera kuri 3040, abaturage benshi bahazindukiye baje kwitorera Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.

Umukandida

Frank Habineza , Umukandida w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ku mwanya wa Perezida wa Repubulika amaze yatoreye kuri site ya Kimironko II mu karere ka Gasabo.

KAMONYI:

Kuri Site ya Gihara mu Murenge wa Runda, abaturage bitabiriye ku bwinshi amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.

Nyagatare

Hari abageze kuri site z’itora butaracya. Bategereza isaha yo gufungura ibyumba byo gutoreramo.

Umukandida

Janvier Nsengiyumva wiyamamaje nk’umukandida wigenga mu nteko ishingamategeko, yatoreye kuri Site ya Gatsinsino mu Karere ka Nyanza.

Umukandida

Kandida-Perezida Mpayimana Philippe yatoreye kuri Site y’Itora ya Camp Kigali iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

Iyi site iratoreraho abaturage basaga 5000 batuye mu Kagari ka Biryogo.

Karongi:

Kuri Site y’Itora ya Rwaramba mu Kagari ka Musasa mu Murenge wa Gishyita i Karongi, abaturage bazindutse cyane bajya gutora. Kuri Site harateguye cyane, ukihagera urabona ko biteguye.

Rwamagana

Abo mu mujyi wa Rwamagana bari biteguye. Aha ni naho hatoreye umuyobozi w’intara y’i Burasirazuba Prudence Rubingisa.

Bugesera

Abaturage b’Akarere ka Bugesera bazindukiye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite. Ni igikorwa kiri kubera ku ma site 84 agizwe n’ibyumba by’itora 590.

Rubavu

Hari aho abaje gutora bari gususurutswa n’itorero ribyina kinyarwanda.

Umukandida

Kandida – Perezida Paul Kagame na Madame Jeanette Kagame batoreye kuri site ya Gacuriro Technical Secondary School mu kagali ka Gacuriro, Ukurenge wa Kinyinya.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:22 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe