Amatora ya Perezida n’Abadepite azatwara arenga miliyari 8Frw

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Komisiyo y’amatora yatangaje ko amatora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka azatwara ingengo y’imari irenga miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro Dusangire Ijambo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora Munyaneza Charles, yatangaje ko mu 2017 mu matora ya Perezida wa Repubulika, mu 2018 n’andi matora yakurikiye, iyi komisiyo yakoresheje ingengo y’imari ya Leta 100% nta nkunga cyangwa imfashanyo y’amahanga irimo.

Yavuze ko iyo habaga amatora ya Perezida wa Repubulika ukwayo cyangwa ay’Abadepite, yatwaraga miliyari 7 Frw, kuri iyi nshuro, amatora yo muri Nyakanga 2024 azatwara ingengo y’imari isaga miliyari 8.1 Frw.

- Advertisement -

Munyaneza yahamije ko igice kinini cy’ingengo y’imari cyamaze kuboneka, ndetse ngo hari amafaranga azava mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025 izatangira muri Nyakanga 2024.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko amatora azaba kuwa 15 Nyakanga 2024, abazayitabira biyongereye cyane ugereranyije n’imyaka yashize.

Munyaneza yatangaje ko abarenga miliyoni imwe bo mu cyiciro cy’urubyiryuko bazaba bagiye gutora ubwa mbere.

Ati “Umubare wariyongereye cyane, ubwo mu 2018 abatoye barengagaho gato kuri miliyoni 7.1, ubu turateganya ko hazatora abantu begera kuri miliyoni 8.7. Abo ni abantu benshi bagomba kujya kuri lisiti y’itora ariko bikajyana no kubigisha ko kubahugura kuko abo nibwo bazaba bagiye gutora bwa mbere.”

Munyaneza yagaragaje ko muri aya matora hazakoreshwa ibiro by’itora 2500, bifite ibyumba by’itora 17400, mu gihe mbere byari ibyumba ibihumbi 16.

Uku kwiyongera kw’ibyumba kwatumye umubare w’abantu bazatorera mu cyumba kimwe uva ku bantu 700 bagera kuri 500.

Umwihariko muri aya matora ni uko mu bitaro hose hazaba hari ibiro by’itora kugira ngo abarwayi bashobora kugenda metero nke n’abarwaza bazabashe kwitorera abayobozi.

Abafite ubumuga bwo kutabona hateganyijwe uburyo bazatora bakoresheje impapuro zabo zihariye.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:54 am, Jan 9, 2025
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 77 %
Pressure 1014 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:59 am
Sunset Sunset: 6:13 pm

Inkuru Zikunzwe