Amavubi yabeshywe agahimbazamusyi

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 18 (Amavubi mato) bitabiriye irushanwa rya CECEFA bemerewe agahimbazamusyi ubwo barengaga ¼ cy’iri rushanwa, ariko FERWAFA yabateye utwatsi ko itajya itanga uduhimbazamusyi muri CECEFA.

Abasore b’Amavubi U-18 bari bemerewe n’uwari uyoboye itsinda, Turatsinze Aman (bakunze kwita Ntsinzi) ko nibarenga 1/4 bazahabwa agahimbazamusyi (Prime) nk’uko bigenda ku yandi makipe y’igihugu iyo arenze icyiciro kimwe.

Mu kugaruka i Kigali, abana bari bizeye ko bazahabwa aka gahimbazamusyi ubusanzwe kabaga kangana n’amadolari y’Amerika 500, bakomeza gutegereza amaso ahera mu kirere.

Umwana umwe yabwiye Makuruki.rw ko akiyatagereje kandi yamaze gupanga icyo azayakoresha, yoongeraho n’aya misiyo yahawe bajya guhaguruka mu Rwanda (500$), n’andi yo kujya mu mwiherero (100.000Frws).

Uyu mukinnyi utashatse ko imyironodro ye ijya hanze yakomeje avuga ko bakomeje kubaza abayobozi babo ariko ntibahabwe igisubizo.

Makuruki.rw yavuganye n’umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe (CAMARADE) avuga ko muri CECAFA batajya batanga uduhimbazamusyi, ahubwo ibihembo ikipe yegukanye abakinnyi babyigabanira mu byiciro byose.

Yagize ati “ Muri CECAFA, ikipe ibaye iya mbere, iya kabiri, iya gatatu, amafaranga begukanye barayigabanira Ferwafa ntacyo iyabazaho, rero nta tundi duhimbazamusyi dutangwa.

Undi mukinnyi yavuze ko ikibashengura umutima ari uko mbere yo gukina bari babwiwe neza ko bazahabwa agahimbazamusyi nibakomeza, kandi babibwira n’umuyobozi wari ubayoboye.

Ntsinzi nawe yemereye Makuruki.rw ko iri sezerano ryo guha abakinnyi agahimbazamusyi yaritanze, ariko yaje gusanga bitari mu ngengo y’imari.

Iri rushanwa ryabereye mu gihugu cya Kenya, kuva taliki ya 25 Ugushyingo  kugeza ku ya 8 Ukuboza umwaka ushize wa 2023.

Amavubi U18  yegukanye umwanya wa 4 nyuma yo gutsindwa na Tanzania ibitego 3–1 mu mukino wo guhatanira umwanya wa 3. Iri rushanwa ryegukanywe na Uganda itsinze Kenya  ibitego 2 –1 ku mukino wa nyuma.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:47 pm, Apr 30, 2024
temperature icon 23°C
moderate rain
Humidity 69 %
Pressure 1016 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe