Amavubi y’u Rwanda yatsinze ikipe y’igihugu ya Benin ibitego 2 kuri kimwe mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika,
Ibitego by’u Rwanda byatsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 70 ndetse na kapitene Bizimana Djihad kuri penaliti yari inamukoreweho ku munota wa 73.
Ibi bitego 2 ariko byaje byishyura icyo Benin yari yatsinze Amavubi ku munota wa 42 ni igitego cyatsinzwe na Andreas Hountondji wari wanatsinze igitego cya 2 muri 3 Benin yari yatsinze u Rwanda mu mukino ubanza.
Amavubi yihimuye kuri Benin kuko umukino ubanza wabereye muri Cote d’Ivoire mu cyumweru gishize tariki ya 11 Benin yari yanyagiye Amavubi ibitego 3 ku busa.
Uyu mukino waberaga kuri Sitade Amahoro kuva yavugururwa niwo mukino wa mbere Amavubi ahatsindiye, iyi ntsinzi yongereye amahirwe ku Rwanda yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika.
Muri iri tsinda rya 4 undi mukino wari uteganyijwe wari guhuza Nigeria na Libya ariko umukino ntiwabaye kuko Nigeria itishimiye uko yakiriwe muri Libya byatumye ifata icyemezo cyo gutaha idakinnye.
CAF yasohoye itangazo ivuga ko akanama gashinzwe disipuline kazicara kagafata icyemezo kuri ibi bihugu byombi ndetse niba hazabaho gutera mpaga kimwe muribyo cyangwa niba umukino uzashakirwa ikindi gihe uzakinirwa.
Iri tsinda ubu riyobowe na Nigeria ifite amanota 7 ikurikiwe na Benin ifite amanota 6 u Rwanda rufite amanota 5 naho Libya ifite inota rimwe gusa. U Rwanda rusigaje imikino 2 harimo uwo ruzakira Libya ndetse n’uwo ruzajya gusura Nigeria.