Amayeri akoreshwa mu guhimba ibyangombwa byo kubaka

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yahishuye amayeri asigaye akoreshwa n’abenjeniyeri na ba nyir’inzu mu gihe bashaka kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bifashishije ibyangombwa by’ibihimbano.

Mu kiganiro Waramutse Rwanda, Dr Murangira yavuze ko aya mayeri akorwa mu buryo bubiri aho nyir’inzu ajya mu mugambi umwe na enjeniyeri wo gushaka ibyangombwa mpimbano, hakaba n’ubwo bikorwa na enjeniyeri uwo yubakira nta makuru abifiteho akazatungurwa mu gihe cy’ubugenzuzi.

Amayeri ya mbere akoreshwa ni ugufata icyangombwa kizima cy’umuntu wagihawe bakagikorera ‘scan’, ubundi bagahindura amakuru y’umwimerere ariko wakireba ku jisho ukabona ari umwimerere.

- Advertisement -

Nyuma y’uko ubu ibyangombwa byo kubaka bisigaye bifite hasi ‘barcode’ [akantu karimo amakuru yihishe], aho umuntu ashobora gusuzuma ubuziranenge bw’icyangombwa, ubu hadutse andi mayeri.

RIB ivuga ko ubu bafata icyangombwa kizima bagakora ‘Scan’ bagafata ya barcode, bagashyiramo amakuru y’ibyangombwa bashaka guhimba.

Dr Murangira avuga ko kubafata ni uko barcode ubusanzwe iyo ukoze scan ikujyana kuri website ukabibona, ariko abakora amanyanga iyo ukoze scan ya barcode ikwereka ibyangombwa bashyizemo gusa ntikujyane kuri link ya website, ari nayo itanga amakuru y’icyangombwa.

Mu myaka itatu (2021-2023) hakurikiranywe amadosiye 64 y’ibyangombwa bihimbano by’ubutaka n’ibyangombwa bihimbano byo kubaka.  Amadosiye 30 yari ibyangombwa bihimbano byo kubaka, abakekwa ni 44. Amadosiye 34 yari ibyangombwa by’ubutaka bihimbano harimo abakekwa 74.

Bivuze ko muri aya madosiye hakurikiranywemo abakekwa bangana na 118. Ibi byaha byiganje mu mujyi wa Kigali wihariye 51.5% hakurikiraho Amajyepfo, Uburengerazuba, Iburasirazuna n’Amajyaruguru.

 

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:32 am, Jan 8, 2025
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 69 %
Pressure 1015 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:59 am
Sunset Sunset: 6:13 pm

Inkuru Zikunzwe