Amayeri ya Vital Kamerhe atumye yongera kuyobora Inteko Ishingamategeko ya Kongo

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Uburambe n’amayeri muri politiki byatumye Vital Kamerhe Lwa Kanyiginyi atsinda amatora yo guhagararira ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, ku mwanya w’umukuru w’Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite.

Kamerhe wagize amajwi 183, yahigitse Christophe Mboso wari usanzwe kuri uwo mwanya, akaba yagize amajwi 113, na Modeste Bahati wari Perezida wa Sena, wagize amajwi 69.

Aba bagabo bagiye guhatana mu itora ry’Abadepite bo mu mashyaka ahuriye mu ihuriro Union Sacrée de la Nation rishyigikiye Perezida Félix Tshisekedi nyuma y’uko bananiwe kumvikana ku muntu wahagararira iryo huriro.

Mbere gato yo gutora, nk’uko byatangajwe n’ihuriro Union sacrée, Augustin Kabuya, umunyamabanga w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi, yavuze ko bariya bakandida batatu “bananiwe kumvikana” bityo bakumvikana na Perezida Tshisekedi ko bakizwa n’amatora.

Bivugwa ko buri umwe muri aba batatu yafashije Tshisekedi kugera ku butegetsi, bityo ko buri umwe muri bo yifuzaga uyu mwanya wo hejuru mu butegetsi nk’ishimwe ry’akazi yakoreye Tshisekedi, bituma bagera ku itora ryarebaga abadepite ba ririya huriro gusa.

Kuba Vital Kamerhe yaraye atsinze ariya matora bisobanuye ko ari we uzegukana umwanya w’umukuru w’Umutwe w’Abadepite mu nteko ya Kongo, umwanya yigeze kubaho ku butegetsi bwa Joseph Kabila.

Hirya no hino Abanyekongo bagize icyo bavuga ku ntsinzi ya Kamerhe. Umwe yagize ati “Uyu mugabo ameze nka bakame’kabisa. Ariko uko biri kose, arakomeye”

Undi ati “Kamerhe ameze nk’uruvu, ashobora gutegeka neza nahinduka.” Undi na we akomoza ku buryo Kamerhe abasha gukorana politike n’abategetsi benshi, yagize ati “Politike se ni iki mu by’ukuri? Ni ugukorana, ubucabiranya, cyangwa ubufindo.”

Vital Kamerhe ni muntu ki?

 Kamerhe akomoka mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ni umugabo w’imyaka 65 ufatwa nk’umwe mu banyapolitike b’amayeri menshi n’imbaraga mu mukino wa politike ya Kongo, kuko aboneka nk’uzi guhindura ikarita ze kuri buri mukino kandi ntasobanye mu mudiho w’abagiye ku butegetsi.

Ubwo yari umunyeshuri muri kaminuza ya Kinshasa mu 1984, ni bwo Vital Kamerhe yatangiye politiki mu ishyaka UDPS ryari irya Étienne Tshisekedi wa Mulumba, se wa Perezida Félix Tshisekedi.

Guhera mu myaka ya 1990 yatangiye kubona imyanya ya politiki muri leta. Bikekwako yaba yari ashyigikiye Perezida Mobutu Sese Seko nubwo yagiye aba mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Ku butegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila nabwo yahawe imyanya itandukanye ya politiki.

Mu 2002 yagize uruhare runini mu biganiro bigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo, nk’uko bigaragara ku mwirondoro we.

Mu 2004 yagize uruhare mu kwamamaza Joseph Kabila no kumugeza ku ntsinzi mu matora, na we atorerwa kuba umudepite i Bukavu, mu 2006 atorerwa kuba Perezida w’inteko ishingamategeko.

Icyo gihe yari mu ishyaka PPRD yagize uruhare mu gushinga riyoborwa na Joseph Kabila, we aba umukuru w’inteko ishingamategeko, umwanya ubu agiye gusubiraho.

Mu 2009 yashwanye na Perezida Joseph Kabila, avuga ko guverinoma yemereye ingabo z’u Rwanda kwinjira muri “operations Umoja Wetu” mu burasirazuba bwa Congo, itabimenyesheje Inteko.

Muri uwo mwaka yeguye ku mwanya we, mu 2011 yiyamamarije kuba Perezida wa Repubulika mu ishyaka rye UNC, aratsindwa ku majwi 7% yabonye.

Mu 2018 yifatanyije na Félix Tshisekedi wamwemereye ko natsinda amatora azamugira Minisitiri w’Intebe, gusa ibi Tshisekedi ntiyabikoze ahubwo yamugize umukuru w’ibiro bye.

Mu 2020 Kamerhe yagarutsweho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda no muri Kongo ubwo yitabiraga akanatanga inka – nk’uko byagaragaye mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga – mu bukwe bw’umuhungu wa Jenerali James Kabarebe, icyo gihe wari umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano. Icyo gihe umubano w’abategetsi b’ibihugu byombi wari umeze neza.

Muri uwo mwaka wa 2020 agikuriye ibiro bya Perezida Tshisekedi, Kamerhe yarafunzwe ashinjwa kunyereza amafaranga ya leta agera kuri miliyoni hafi 48 z’amadolari y’Amerika yari agenewe gukoreshwa mu kubaka amacumbi y’abapolisi n’abasirikare.

Mu 2022 – mu buryo butavugwaho rumwe – Kamerhe yagizwe umwere, ndetse Perezida Tshisekedi amushumbusha kuba Minisitiri w’Ubukungu muri guverinoma ubu icyuye igihe.

Ishyaka A/A-UNC rya Kamerhe ubu ni irya kabiri mu kugira abadepite benshi, 36, mu nteko nshya ya DR Congo, inyuma ya UDPS rya Tshisekedi rifite imyanya 69.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:17 am, May 6, 2024
temperature icon 21°C
broken clouds
Humidity 78 %
Pressure 1020 mb
Wind 0 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe