Amerika yamaze kwemeza inkunga yageneye Ukraine

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Nyuma y’igihe kinini Ukraine itakambira Amerika ngo iyifashe mu ntambara imaze iguhe ihanye n’u Burusiya, Inteko Ishingamategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika yamaze kwemeza inkunga ya miliyari 61 z’amadolari nk’imfashanyo nshya ku gisirikare cya Ukraine.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yashimiye inteko ishingamategeko y’Amerika ku bw’iyo nkunga avuga ko ishobora kurokora ibihumbi byinshi by’abaturage.

Kuri Ukraine, uko gutegereza amezi atandatu kw’iyi mfashanyo ya gisirikare kwatumye itakaza byinshi ndetse kurayibangamira.

Abahanga bavuga ko iyi nkunga izongera uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere, ibisasu bya misile biraswa mu ntera iri hagati na hagati n’ibiraswa mu ntera ndende, n’ibisasu by’imbunda za rutura.

Kuba Ukraine itari ibifite mu gihe gishize byatumye abasirikare b’u Burusiya bafata ubundi butaka bufite ubuso bwa kilometerokare zibarirwa mu magana.

Ibi rero ngo bizagabanya umuduvuko w’ukuntu abasirikare b’u Burusiya batera intambwe bigira imbere. Umusirikare wa Ukraine witwa Vitaliy yagize ati “Buri faranga, buri sasu, buri gitekerezo cyiza…byose biracyenewe.”

Nubwo Ukraine ihawe imfashanyo ariko, ngo biragoye ko yahita itsinsura u Burusiya mu birindiro byabwo ku butaka yamaze gufata. Igihurizwaho i Kyiv n’i Washington ni uko iyo hatabaho iyi mfashanyo y’Amerika, Ukraine yari gutsindwa.

‘’Nubwo yatinze, ni byiza ko ibonetse’’

Si abasirikare gusa iyi nkunga yateye akanyabugabo, n’abaturage ba Ukraine bishimye. Uwitwa Maxym yagize ati  “Birashimishije rwose. Mbabayemo gato gusa kuko byafashe igihe kirekire cyane, gusa ni byiza gutinda ariko ikaboneka.”

Maxym abangamiwe no kubona hakomeje kwiyongera impaka zo kumenya niba Ukraine ikwiye kugirana ibiganiro by’amahoro n’u Burusiya igahara ubutaka bayitwaye.

Yagize ati “U Burusiya ntibushaka kuganira, ntibushaka ko tugira aho duhurira hagati na hagati [mu biganiro]. U Burayi na Amerika bitekereza ko ari byo bizarangiza iyi ntambara, ariko u Burusiya burashaka byose uko byakabaye.”

Undi muturage wa Ukraine witwa Vita we agira ati ‘’Ni ukuhe kuntu kundi Ukraine yashobora kurokoka itabonye iyi mfashanyo? Ntibyashoboka kuko ntabwo dufite igisirikare nka kiriya cy’u Burusiya n’intwaro nka ziriya.”

Mu ntambara Ukraine imaze igiuhe ihanganyemo n’u Burusiya imaze gutwara ibintu byinshi ndetse n’abasirikare ku mpande zombe barahashiriye. Abahanga bavuga ko kugira ngo irangire bisaba ibiganiro u Burusiya bukagabanya umuvuduko buriho, nubwo Ukraine na yo yakomeje kwirwanaho ngo iyereke ko atari agafu k’imvugwa rimwe.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:10 am, May 4, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 100 %
Pressure 1022 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe