Amnesty International yatewe utwatsi n’urukiko rwo mu Bufaransa

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Urukiko rushinzwe imanza zijyanye n’inzego z’imiyoborere ruherereye i Paris mu Bufaransa rwatesheje agaciro ubusabe bw’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, bwo gutegeka leta y’u Bufaransa kureka kugurisha intwaro igihugu cya Isiraheli kubera intambara yashoje muri Gaza.

Abacamanza b’urwo rukiko bavuze ko ibyo bitari mu bubasha bwabo, AFP ikaba ivuga ko babwiye abari batanze kiriya cyifuzo ko ibyo ‘’birebana n’abashinzwe ububanyi n’amahanga ba leta y’u Bufaransa.’’

Ishami rya Amnesty International rikorera mu Bufaransa ryari ryitabaje ubutabera ribinyujije mu Mpuzamashyirahamwe y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, risaba ko leta y’u Bufaransa yakambura impushya amasosiyete acuruza intwaro asanzwe azohereza muri Isiraheli, kugeza igihe ‘’Isiraheli izubahiriza amategeko mpuzamahanga ibindi bihugu bigenderaho.’’

Ibi bibaye mu gihe Isiraheli imaze igihe igaba ibitero muri Gaza, ariko na yo ikaba yaraye iteweho ibisasu na Irani ikoresheje indege zitagira abapilote, Isiraheli ikaba yatangaje ko yabisamiye mu kirere bitaragira ricyo byangiza. Ni nyuma y’uko isiraheli yashinjwe igitero giherutse kugabwa kuri ambasade ya Irani muri Siriya.

Ibihugu byinshi bikomeje kwamagana iyi ntambara iri gututumba, buri kimwe kigaragaza aho kibogamiye. Nka Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko intambara irose zashyigikira Isiraheli, mu gihe u Burusiya bwatangaje ko Amerika nishyigikira Isiraheli nabwo buziifatanya na Irani.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:23 pm, Apr 29, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 78 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe