Amnesty yashinje Isiraheli gukora Jenoside muri Gaza

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, wasohoye raporo ushinja Isiraheli kuba iri gukora Jenoside muri Gaza amahanga arebera. Ni mu ntambara yatangije yo kwihorera ku mutwe wa Hamas wayigabyeho igitero tariki ya 7 Ukwakira umwaka ushize kigahitana abarenga igihumbi.

Amnesty ikomeza ivuga ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi bibifitemo uruhare kuko bifatanya na Isiraheli abantu bagakomeza gutikirira muri iyo ntambara.

Iyo raporo igira iti ‘’ Turi kugana mu kuzimu, nyamara imiryango yako yari yarafunzwe nyuma y’Intambara ya 2 y’Isi ubwo habaga Jenoside yakorewe Abayahudi, abarenga miliyoni 6 bakayigwamo. Icyo gihe isi yose yari yavuze ko bitazongera, none murebe ibiri kuba muri Gaza.’’

Muri iyi raporo y’umwaka y’amapaji arenga 500 yashyizwe ahagaragara uyu munsi, tariki ya 24 Mata 2024, kuva ku rupapuro rwa mbere iragaragaza uburyo habayeho ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu kuva Isiraheli yatera Palestina.

Amnesty ikomeza ivuga ko mu kwihorera kwa Isiraheli yagabweho igitero na Hamas tariki ya 7 ukwakira umwaka ushize, abantu bose bari kubiryozwa atari Hamas gusa, dore ko ‘’abantu n’ibikorwaremezo bishwanyurizwa rimwe, abatanga imfashanyo bakabuzwa inzira bityo inzara igahitana inzirakarengane.’

Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza igenzurwa na Hamas, iyi ntambara imaze guhitana abarenga ibihumbi 34, kimwe cya gatatu muri bo bakaba ari abana.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:53 am, May 6, 2024
temperature icon 20°C
broken clouds
Humidity 83 %
Pressure 1023 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe