Ikipe ya APR FC yatomboye ikipe ya Azam FC yo muri Tanzaniya mu ijonjora rya mbere y’imikino y’amakipe yatwaye ibimbe iwayo CAF Champions League.
Azam FC yabaye iya kabiri muri shampiyona ya Tanzankiya nyuma ya Yanga yatwaye igikombe, Azam yatuguranye itwaye umwanya Simba.
APR FC uyu mwaka yashoye amafaranga menshi yiyubaka ifite intego yo kugere mu matsinda muri iri rushanwa, yaguze abakinnyi benshi yakuye muri shampiyona zikomeye muri Afurika ndetse bivugwa ko imaze gushora arenga miliyoni 700 (700000000frw) ku isiko ry’abakinnyi.
Azam FC niyo izakira umukino ubanza uwo kwishyura ubere mu Rwanda, izakomeza hagati ya APR FC na AZAM FC izahura n’izakomeza hagati ya JKU FC yo mu Zanzibar na Pyramids yo mu Misiri, yasezereye APR FC mu mwaka ushize iyinyagiye ibitego 6-1.
APR FC ubu niyo ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup , imaze gukina umukino umwe na Singida black stars ya Tanzaniya ndetse yaranawutsinze igitego kimwe ku busa.
Police FC yo izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation cup yatomboye ikipe ya Constatine yo muri Arijeriya(Algeria), Constantine ni imwe mu makipe akomeye muri Arijeriya ndetse no muri Afurika muri rusange.
Umukino ubanza uzabera muri Arijeriya naho uwo kwishyura ubere mu Rwanda.Ikipe izasezerera indi, izahura n’izaba yakomeje hagati ya Nsoatreman FC yo muri Ghana na Elect-Sport FC yo muri Tchad mu ijonjora rya kabiri riganisha mu matsinda.