APR FC na Police FC zatomboye ibigugu mu marushanwa ya CAF

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

 

Ikipe ya APR FC  yatomboye ikipe ya Azam FC yo muri Tanzaniya mu ijonjora rya mbere y’imikino y’amakipe yatwaye ibimbe iwayo CAF Champions League.

Azam FC yabaye iya kabiri muri shampiyona ya Tanzankiya nyuma ya Yanga yatwaye igikombe, Azam yatuguranye itwaye  umwanya Simba.

- Advertisement -

APR FC uyu mwaka yashoye amafaranga menshi yiyubaka ifite intego yo  kugere mu matsinda muri iri rushanwa, yaguze abakinnyi benshi yakuye muri shampiyona zikomeye muri Afurika ndetse bivugwa ko imaze gushora arenga miliyoni 700 (700000000frw) ku isiko ry’abakinnyi.

Azam FC niyo izakira umukino ubanza uwo kwishyura ubere mu Rwanda, izakomeza hagati ya APR FC na AZAM FC izahura n’izakomeza  hagati ya JKU FC yo mu Zanzibar na Pyramids yo mu Misiri, yasezereye APR FC mu mwaka ushize iyinyagiye ibitego 6-1.

APR FC ubu niyo ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup , imaze gukina umukino umwe na Singida black stars  ya Tanzaniya ndetse yaranawutsinze igitego kimwe ku busa.

Police FC yo izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation cup yatomboye ikipe ya Constatine yo muri Arijeriya(Algeria), Constantine ni imwe mu makipe akomeye muri Arijeriya ndetse no muri Afurika muri rusange.

Umukino ubanza uzabera muri Arijeriya naho uwo kwishyura ubere mu Rwanda.Ikipe izasezerera indi, izahura n’izaba yakomeje hagati ya Nsoatreman FC yo muri Ghana na Elect-Sport FC yo muri Tchad mu ijonjora rya kabiri riganisha mu matsinda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:38 am, Sep 8, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 72 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe