APR FC yatandukanye n’abakinnyi 4

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikipe ya APR FC yatandukanye n’abakinnyi 4 b’abanyarwanda. Abo ni Omborenga Fitina wari umaze imyaka 7 muri APR FC uyu wavuzwe cyane muri iyi minsi ko ashobora kwerekeza muri Rayon Sport. Yageze muri APR FC avuye muri Kiyovu sport.

Rwabuhihi Placide  yari amaze imyaka 4 muri APR FC. Uyu mukinnyi wavuye muri Muhanga FC ntiyahiriwe n’urugendo rwe mu ikipe ya APR FC kuko atabonye umwanya uhagije wo gukina mu myaka 4 yose yari ayimazemo.

Yannick BIZIMANA yari ayimaze imyaka 4 muri APR FC  uyu yageze muri APR FC avuye muri Rayon Sport. Benshi bamumenye nk’ifi n’inkoko kubera amagambo yatangaje akigera muri APR FC yumvikanishaga ko nawe agiye kubaho neza ( Kurisha Ifi -Inkoko).

- Advertisement -

Christian ISHIMWE wari umaze Imyaka 2 muri APR FC. Uyu yageze muri APR FC avuye muri AS Kigali.

Ntiharatangazwa niba hari abakinnyi bashya bagomba gusimbura aba basezerewe gusa iyi kipe iri mu zisanzwe zigura abeza bo mu Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:08 am, Sep 20, 2024
temperature icon 18°C
moderate rain
Humidity 77 %
Pressure 1013 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe