APR FC yemeje ko abantu bayo bari I Lusaka Gukurikirana za Derby  

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Ikipe ya APR FC yahakanye amakuru amaze iminsi avugwa ko yaganiriye nabakinnyi batandukanye barimo abo muri Zambia .

Umwe mu banyamakuru bakunze gutangaza cyane amakuru ya Afrika, Micky Junior aherutse kwandika ku rukuta rwe rwa X rwahoze ari twitter ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu iri gushakisha uko yasinyisha rutahizamu w’umunya-Zambia ukinira Zesco United Siankombo Abraham w’imyaka 26, ndetse ko n’uwitwa Ricky Banda ari ku rutonde rw’abashakishwa.

Umwe mu bayobozi ba APR FC utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko ibi atari ukuri.

Yagize ati Ni ibihuha kubera abantu bacu bari i Lusaka bareba za Derby.

Rutahizamu ukinira Zesco United Siankombo Abraham ashobora kuba ari mu biganiro na APR FC

Taliki ya 7 Mata 2024, Zesco United ikinwamo na Siankombo Abraham yanganyije na Zanaco ibitego bibiri kuri bibiri, ariko uyu rutahizamu nta na kimwe yatsinzemo .

Zesco iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 61 irushwa amanota 10 na Red Arrows iherutse kuyitsinda ibitego bibiri ku busa (taliki ya 18.4.2024) harimo icya Ricky Banda wanatsinze igitego no kuri Power Dynamos.

Si ubwa mbere APR FC ihakana ko amakuru ayivugwaho yo kurambagiza muri ibi bihugu atari ukuri.

Ubwo APR FC yari imaze kwegukana igikombe cya shampiyona, Chairman wayo , Col Richard Karasira yabwiye itangazamakuru ko ibyavuzwe ko iyi kipe yagiranye ibiganiro na Stephane Aziz Ki wa Yanga atari byo, yewe badateganya no kuzarambagiza muri Tanzania.

Col Karasira yemeje ariko ko kurambagiza babirimo.

Rayon Sports nayo yigeze kuvugwa muri Zambia ku mukinnyi Kampamba Kelvin ariko byarangiye mu kwa mbere k’uyu mwaka yerekeje muri Libya mu ikipe ya Al Nassr.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:33 am, May 5, 2024
temperature icon 18°C
light rain
Humidity 93 %
Pressure 1021 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe