Ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2:0, ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 13, mu gihe habura iminsi 6 shampiyona y’uyu mwaka ikarangira.
Byari ku mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona wakiriwe na Rayon Sports, aho ikipe ya Rayon Spots yari ifite intego yo kugabanya amanota irushwa na APR FC, gusa ntibyayihiriye kuko ibitego bya Niyigena Clement ku munota wa 3 na Niyibizi Ramadhan ku munota wa 79 byatumye hiyongeraho andi manota atatu aba 13.
Ubu APR FC ikaba iri ku mwanya wa mbere n’amanota 58, mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 45. Bikaba byaciye amarenga ko Rayon Sports ivuye ku gikombe cya shampiyona.
- Advertisement -
Ubwanditsi