AS Vita Club yahaye umugisha itegeko rya Tshisekedi kuri Luvumbu

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Nyuma yo kubisabwa na Perezida Tshisekedi, ikipe ya AS Vita Club yasinyishije Hértier Luvumbu Nzinga uherutse gutandukana na Rayon Sports, nk’uko yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo AS Vita Club yemeje ko yamaze gusinyisha Luvumbu, icyakora uyu mukinnyi azakina nyuma yo gusoza ibihano by’amezi atandatu yahawe na Ferwafa kubera ibimenyetso bya politiki yagaragaje mu mukino wa shampiyona ikipe ya Rayon Sports yahuyemo na Police FC.

Perezida Felix Tshisekedi aherutse guhishura ko afite umugambi wo kwakira mu biro bye umukinnyi Hertier Luvumbu Nzinga nk’ikimenyetso cyo gusohoza isezerano yamuhaye ubwo bavuganaga kuri telefone akigera i Kinshasa.

 

 

Perezida Tshisekedi yahishuye ko ariwe wategetse ko Luvumbu ajya mu ikipe ya Vita Club ati “Nanahamagaye kandi Perezida wa V Club [Vita Club], inshuti yanjye Amadou Diabi ndamusaba nkomeje nti Perezida nta kindi nshaka kumva nibiba ngombwa ko nishyura ndishyura, nibisaba igihugu kwishyura turishyura nta kibazo ariko uwo musore wabaye ingabo y’agaciro ya Repubulika; mugombe mumwakire muri V Club. Sinzi niba umubare ntarengwa mwarawujuje, cyangwa mutarawugeza nta kindi nshaka kumva”.

Ibyo Luvumbu yakoze bibuzwa n’amategeko agenga umupira w’amaguru ku Isi, aho nta mukinnyi wamamaza ibintu byose bifite aho bihuriye na politiki mu gihe ari mu kibuga.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *