Imyanzuro ivuguruzanya akanama k’amahoro n’umutekano ka Afurika yunze Ubumwe (AU) kasohoye ishobora gukomeza ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC kuruta kugikemura.
Akanama k’umutekano ka AU kateranye kuwa 4 Werurwe 2024 kiga ku gushyigikira ubutumwa bw’ingabo z’umuryango wa SADC zoherejwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC. Aka kanama kagombaga gushakira ubufasha ubu butumwa muri AU no mu bandi bafatanyabikorwa.
Mbere y’iyi nama u Rwanda rwamenyesheje komisiyo ya AU ko itewe impungenge no kuba ibyemezo bizafatwa bitazatanga igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Icyo gihe, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yagize ati “Ni gute umutwe wa SADC waza gushyigikira ingabo za FARDC ziyemeje kurwana mu gukemura ikibazo aho kugikemura mu nzira y’amahoro, zinafatanyije n’umutwe wa FDLR, umutwe w’iterabwoba ufite ingengabitekerezo y’ivangura…iki ni ikibazo cya mbere u Rwanda rugomba kugaragaza, ejo nihagira ikiba ntihazagire uvuga ngo ntabwo yari yabwiwe”.
Kuwa Gatandatu tariki 9 Werurwe, akanama k’umutekano ka AU kasohoye imyanzuro irimo ingingo zishyigikira inzira y’amahoro binyuze mu biganiro bya Nairobi na Luanda.
Muri iyi raporo ariko harimo ingingo ziteye impungenge zishyigikira ubutumwa bwa SADC harimo kuzishakira ibikoresho n’ibindi.
Umusesenguzi, Me Gasominari Jean Baptiste yabwiye RBA ko ibi bigaragaza inyungu za bimwe mu bihugu kuri uyu mugabane bifite mu kibazo cya RDC.
Ati “Habanje kwemeza ko gasanga ikibazo cyakemuka ku buryo bwa politiki, ariko noneho kanzura gashyigikira ingabo za SADC zoherejwe muri Congo, kandi ikizijyanye ari intambara. Kubaha rero ibikoresho, ni nko kwenyegeza umuriro…nta kindi ubwo ni ukuvuga ngo bashyigikiye intambara, icyo bashaka ni uko muri RDC hatagaruka amahoro, hazakomeza habe intambara”.
Ambasaderi Joseph Mutaboba, inzobere mu mibanire mpuzamahanga, yavuze ko kuba Afurika n’ibindi bihugu byashyigikira SADC muri RDC bishobora gusubiza irudubi ikibazo cy’umutekano muke mu biyaga bigari.
Ati “Ingaruka irimo ni uko ibihugu byose mu karere bishobora kugira uruhare muri iyo ntambara kandi bakaba bafite ikindi bahuriyeho bashaka kurwanya cyananiranye, kurwanya abantu bafite ingengabitekerezo ya jenoside banayikoze bakaba bakomeje gushaka gukora ayo marorerwa batangiye. Ntabwo urwishe ya nka rwayivuyemo ruracyayirimo”.
“Ni ukuvuga ngo niba bivuye ku Rwanda bikaba bigiye kuri RDC, bishobora no kujya mu bindi bihugu cyane cyane ibi bihugu byahagurukiye rimwe bishaka gufatanya na babandi bakoze jenoside, ibyongibyo ntawe ushobora kubyihanganira”.
Impunzi z’abanye-Congo ziba mu Rwanda zivuga ko zibabajwe no kubona u Burundi na SADC barahurujwe ngo bajye kwica abanye-Congo bakajyayo, bagasaba ko hakwiye kugarurwa amahoro.
Kuba amahanga yirengagiza impamvu muzi y’umutekano muke muri RDC ahubwo hagashyirwa imbere ingufu za gisirikare ntibishobora kuzakemura ikibazo.
Ku rundi ruhande, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wasabye RDC gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Luanda na Nairobi no kwirinda imvugo zibiba urwango zikoreshwa na bamwe mu bayobozi bakuru ba RDC. EU yavuze ko ikibazo cya RDC cyakemuzwa ibiganiro aho kuba inzira ya gisirikare.