Mwalimu Julius Nyerere yubakiwe ikibumbano ku cyicaro cya AU

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Uwabaye Perezida wa Tanzania, Julius Nyerere, yahawe icyubahiro n’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), aho wamwubakiye ikibumbano hanze y’icyicaro gikuru cy’uyu muryango mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa.

Nyerere wamenyekanye ku izina rya Mwalimu kuko yabayeho umwarimu w’igiswayire, yayoboye Tanzania kuva mu 1964 kugeza 1985.

Julius Nyerere yamenyekanye cyane nk’umuyobozi waharaniye impinduramatwara muri Afurika, hari nkaho yakiriye abarwanyi bigenga ngo barwanye ubutegetsi bw’abazungu muri Afurika y’Epfo. Yagize uruhare mu ishingwa ry’umuryango w’Afurika imwe, nyuma yaje kuba Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Nyerere yifuzaga ko Tanzania yigenga aho gushingira ku nkunga n’ishoramari by’amahanga. Yapfuye mu 1999, afite imyaka 77, ndetse ku isabukuru y’urupfu rwe, ku ya 14 Ukwakira, ni umunsi w’ikiruhuko mu gihugu hose.

Nyerere ni umuyobozi wa gatatu uhawe icyubahiro cyo kubakirwa ikibumbano hanze y’icyicaro gikuru cya AU, nyuma ya Kwame Nkrumah wa Ghana, hamwe n’umwami w’abami wa Ethiopia, Haile Selassie.

Umwami w’abami wa Ethiopia, Haile Selassie.
Kwame Nkrumah wa Ghana
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:16 pm, Jul 27, 2024
temperature icon 28°C
few clouds
Humidity 21 %
Pressure 1009 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe