Ba bakobwa bashimuswe na Boko Haram mu 2014 babohojwe

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Nyuma y’imyaka 10 abakobwa 276 bigaga mu ishuri ry’abakobwa rya Chibok bashimuswe, igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko cyabashije kubakura mu maboko y’inyeshyamba za Boko Haram.

Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ibi kivuga ko cyabasanze mu gace cyirukanye mo Boko Haram, ahari ibirindiro byayo mu ishyamba rya Sambisa. Ho muri Leta ya Borno. Ntabwo igisirikare cya Nigeria gisobanura neza uko ibi byakozwe ndetse n’igihe nyirizina byabereye gusa kivuga ko ubu abakobwa bose babonetse.

Benshi muri aba bakobwa barongowe n’abarwanyi ba Boko Haram ndetse babonetse bafite abana bari hagati ya babiri na batatu. Boko Haram ni umutwe w’abarwanyi baharanira ko Nigeria yaba igihugu kigendera kuri Sharia.

Umuryango wita ku burenganzira bw’abana wa Save the Children uvuga ko uretse aba bakobwa bo mu ishuri rya Chibok, ngo muri Nigeria ubushimusi bw’abana muri iyi myaka 10 ishize bwabaye ikibazo gikomeye kuko hashimuswe abarenga 1,600 mu gihe ababarirwa muri 200 baguye mu ntambara.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:57 pm, May 3, 2024
temperature icon 26°C
broken clouds
Humidity 57 %
Pressure 1017 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe