Ba General Andrew na Alexis Kagame bahawe imirimo mishya mu gisirikare

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida Kagame yagize   Major General  Alexis Kagame  umugaba w’Inkeragurabara nyuma y’umwaka ayobora ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique.

Inshingano yari yoherejwemo tariki ya 6 Kamena umwaka ushize wa 2023, izi nshingano yazigiyemo avuye kuyobora diviziyo ya 3 mu  ngabo z’u Rwanda ikorera mu ntara y’Uburengerazuba. Mbere y’aho kandi yayoboye Diviziyo zitandukanye zirimo iya kabiri ndeste n’iya gatatu.

Maj Gen Kagame Alexis yanayoboye umutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu, ni umwe mu basirikare bakuru bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Advertisement -

Itangazo ryashyizwe hanze na minisiteri y’ingabo kandi rivuga ko undi Perezida Kagame yahaye inshingano nshyashya  ari Major General Andrew Kagame wagizwe umuyobozi wa diviziyo ya mbere, iyi diviziyo igizwe n’ingabo zikorera mu ntara y’uburasirazuba ndetse n’umujyi wa  Kigali.

Maj Gen Andrew Kagame asimbuye kuri uyu mwa Mej Gen Emmanuel Ruvusha wagiye guhagararira ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique.

Maj Gen Andrew Kagame wagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere, yari asanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara.  Maj Gen Andrew Kagame yari asanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:28 am, Oct 16, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 77 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:40 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe