Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 18 Ukwakira yakuye mu nshingano Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude na Musabifiri Ildephonse wari Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi.
Musabyimana yasimbujwe Dr Patrice Mugenzi Minisitiri wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mushya , na ho Musafiri asimbuzwa Dr Marc Cyubahiro Bagabe wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mushya.
Dr Bagabe Cyubahiro yari asanzwe ari umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA). Umwanya yashyizweho tariki ya 15 Werurwe uyu mwaka wa 2024.
Dr Bagabe muri 2018 yirukanwe mu kigo cy’igihugu cy’Ubuhinzi n’ubworozi (RAB), icyo gihe yirukanwe n’inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa gatanu tariki ya 19 Mutarama 2018.
Uwari umujyanama mu by’itumanaho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi akaba n’umuvugizi wayo, Ange Soubirous Tambineza icyo gihe yemeje ko yakuweho kugirango gukora neza birusheho.
Yagize ati “Dr Bagabe yahagaritswe mu nshingano ze nk’Umuyobozi wa RAB kuva ku wa gatanu. Ni ibisanzwe igihe umukoresha abona ko afite impamvu zo guhindura umuntu kugira ngo habeho gukora neza no kurushaho gukorera abaturage, abikora.”
Minisitiri Musabyimana na Musafiri bakunze gushyirwa mu majwi ko bananiwe gukemura ibibazo by’amasoko ku bahinzi . Ikibazo kibukwa cyane n’icyumuceri wa Bugarama wamaze amezi asaga 3 mu bubiko warabuze abaguzi bisaba ko Perezida Kagame aba ariwe utegeka ko uwo muceri ushakirwa abaguzi mu maguru mashya ni ikibazo cyanahitanye uwari Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome.
Ikindi kibazo cyagaragaje intege nkeya z’aba ba minisitiri n’ikibazo cy’umusaruro w’ibori nawo weze ku bwinshi ariko abahinzi bakabura isoko bikagera aho ikiro cy’ibigore kigura amafaranga y’u Rwanda 150 ndetse bigera aho bihimbwa akazina ka URASEBYE MUHINZI.