Wazalendo baciwe mu mujyi wa Goma

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Nyuma y’ubwicanyi bumaze iminsi bugaragara mu mujyi wa Goma, inama y’umutekano yanzuye ko nta murwanyi mu bitwa Wazalendo wemerewe kongera kugaragara mu mujyi yitwaje intwaro. 

Umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, umaze iminsi wumvikanamo ubwicanyi bwa hato na hato ndetse amakuru akemeza ko abantu babarirwa mu 10 bamaze kwicwa mu buryo budasobanutse kuva ukwezi kwa Mata kwatangira.

Nyuma y’inama y’Umutekano yabereye i Goma, Umuyobozi w’Ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru General Major Peter Cirimwami Nkuba   yatangaje ko hafashwe ingamba zikarishye zirimo no kuba nta murwanyi wo mu bitwa Wazalendo wemerewe kugaragara acaracara muri Goma yitwaje intwaro.

General Cirimwami yagize ati “Mu nama twaganiriye ku makuru twahawe na Sosiyete Sivile na MONUSCO dufata imyanzuro. Ntidushaka kongera kubona umurwanyi wo mu bakorerabushake ba VDP (Volontaire pour la défense de la patrie- abazwi nka Wazalendo) ucaracara muri Goma n’imbunda.”

Uru Rubyiruko rwiyise Wazalendo ni umutwe ngo w’abakorerabushake b’intambara bahawe intwaro na Leta ya Kongo nta gisirikare batojwe ngo bafashe ingabo za Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kurwanya umutwe wa M23.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:31 pm, Apr 30, 2024
temperature icon 23°C
moderate rain
Humidity 68 %
Pressure 1017 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe