Babuze icyi 9 bangiwe kwiyamamariza ubusenateri?

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku myiteguro y’amatora y’abasenateri Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje impamvu abantu 9 basabye kuba abakandida Senateri ariko bakangirwa n’urukiko rw’ikirenga.

NEC yatangaje ko abari basabye kuba abakandida bose hamwe ari 41 gusa ku rutonde rw’abemerewe hasohotse ho 32. Aba bahise batangira ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twose tw’igihugu bikorerwa imbere y’inteko itora.

Muri aba 9 bangiwe kwiyamamaza rero umwe ngo ari munsi y’imyaka 40 iteganywa n’itegeko rigenga abasenateri. Abandi 8 ngo ntibatanze ibyangombwa birimo impamyabushobozi ziriho umukono wa Noteri, ndetse n’icyemezo cy’uko umuntu yakatiwe  cyangwa atakatiwe n’inkiko.

- Advertisement -

Itegeko riteganya by’umwihariko ko abasenateri bahagarariye amashuri makuru na Kaminuza bagomba kugaragaza icyemezo cy’ishuri rikuru cyangwa se Kaminuza cyemeza ko ayikoramo nk’umukozi uhoraho. Aba kandi basabwa kuba barageze ku rwego rwa profeseri cyangwa se uri gukora ubushakashatsi buganisha ku kuba profeseri.

Uru rwego rw’impamyabushobozi narwo ngo ruri mu byakuye benshi ku rutonde rw’abakandida Senateri. Ndetse kugeza ubu umwanya w’umusenateri uhagarariye amashuri makuru na Kaminuza byigenga mu Rwanda hari umukandida umwe rukumbi.

Madame Oda Gasinzigwa uyobora Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko kuba w’umusenateri bisaba ubunararibonye. Ibi ngo bigenzurirwa cyane mu mirimo itandukanye ushaka kuba umukandida agaragaza ko yakoze mu gihugu. Akemeza ko abasenateri basabwa ubunararibonye kuko baba bagiye gukurikirana iyubahirizwa ry’amahame remezo igihugu cyiyemeje kugendera ho.

Amatora y’abasenateri ateganijwe ku mataliki ya 16 na 17 Nzeri 2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:11 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 39 %
Pressure 1013 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 20 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe