Banki y’isi yatunzwe agatoki mu zateye inkunga Jenoside rwihishwa

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Umushakashatsi w’Umubiligi Pierre Galand yatunze agatoki Banki y’Isi ndetse n’izindi banki zo mu Bulayi kuba zarahaye Leta ya Habyarimana amafaranga rwihishwa yifashishijwe mu kugura intwaro zatsembye Abatutsi muri Jenoside yabakorewe mu 1994.

Mu Ihuriro ryabereye i Buruseli mu Bubiligi ryitabiriwe n’abantu batandukanye, Pierre Galand yagize ati ‘’ Akabakaba miliyari y’amadolari ni yo Banki y’Isi mu Rwanda yahaye Leta ya Habyarimana mu buryo bwa rwihishwa, ahagana mu ntangiriro zo mu 1990, kugira ngo bugure intwaro zirimo izakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.’’

Uyu mushakashatsi yahoze ari Umudepite mu Bubiligi, ahamya ko inyandiko zibigaragaza zihari kandi ko baziboneye igihe yari ayoboye itsinda ryari ryashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (PNUD), ngo ricukumbure uburyo bwose bwakoreshejwe kugira ngo jenoside ishyirwe mu bikorwa. Iryo tsinda ryatangiye akazi karyo mu 1995.

- Advertisement -

Galand yabwiye abari bitabiriye ririya huriro ko 50% y’ingengo y’imari ya Leta yajyaga mu gisirikare, ndetse icyo gihe igisirikare kikaba cyarakubwe kane kubera amafaranga cyahabwaga na Banki y’Isi ndetse n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (FMI) binyuze mu ishami ryacyo ryo mu Rwanda.

Galand yakomeje avuga ko uretse izo banki zavuzwe haruguru, hariho n’izindi banki zo mu Burayi zatangaga amafaranga yo kugura intwaro, akagaruka ku zo mu Bufaransa no mu Bubiligi.

Yagize ati ‘’Banki ya BNP Paribas yo mu Bufaransa na Banki Lambert yo mu Bubiligi ni ho amafaranga yanyuzwaga akagurwa intwaro zakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo babikoraga rwihishwa kuko u Rwanda rwari rwarafatiwe ibihano byo kutemererwa kugura intwaro, ibyo mvuga si ibanga kuko impapuro zibyerekana turazifite, n’imbere yanjye ndazifite.’’

Iri huriro ngarukamwaka ryateguwe na rimwe mu mashyaka ari  ku butegetsi mu Bubiligi rya ‘’Parti Socialiste’’ rifatanyije na IBUKA, rikaba ryarahurije hamwe abarenga 80 barimwo abarimu muri za kaminuza, Abanyarwanda baba ku mugabane w’u Burayi, abashakashatsi n’abandi bari mu mashyirahamwe yigenga.

Ni ku nshuro ya gatatu ribaye ryikurikiranya, rikabera ahakorera  Inteko Nshingamategeko y’u Bubiligi.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:45 am, Sep 11, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 72 %
Pressure 1013 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe