Banki y’isi yemeje ko ubushomeri mu Rwanda buri munsi ya 15%

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Icyegerenyo cyashyizwe ahagaragara na Banki y’isi ishami ry’u Rwanda ku bushomeri n’ihangwa ry’umurimo mu Rwanda cyerekana ko hagati y’umwaka wa 2021 na 2023 mu Rwanda hahanzwe imirimo mishya 500,000. Icyi cyegeranyo kigashimangira ko igipimo cy’ubushomeri cyagabanutseho 7%.

Icyi ni icyegerenyo cya 23 cyakozwe na Banki y’isi ishami ry’u Rwanda ku ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda cyizwi nka Rwanda Economic update. Mu mirimo yahanzwe ngo ubucuruzi buranguza n’ubudandaza bufite 13%, w’ubwubatsi bukagira 10% naho ubwikorezi n’inganda bukagira 6%.

Urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi nirwo rwego rwihariye igice kinini cy’imirimo yahanzwe muri iyi myaka. Uru rwego rwihariye 43% by’imirimo yose yahanzwe muri iyi myaka.

- Advertisement -

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kigaragaza ko kugeza mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka abantu 4,300,000 mu Rwanda aribo bafite akazi. Muri aba abafite akazi gahoraho ni 2,800,000. Mu gihe nyamara abagejeje igihe cyo gukora mu Rwanda ari Miliyoni 8,100,000.

Muri iyi myaka inzego zirimo ingufu, amazi, imicungire y’imyanda, ubuhanzi n’imyidagaduro zatanze akazi ku gipimo kiri munsi ya 1%.

Mu cyiciro cya kabiri cya gahunda yo kwihutisha iterambere ry’igihugu izwi nka NST2 biteganijwe ko mu Rwanda hazahangwa imirimo mishya Miliyoni 1 n’ibihumbi 250. Ni mu myaka 5 ihera mu 2024 ikagera mu 2029.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:17 am, Oct 18, 2024
temperature icon 16°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 82%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe