Batanu barimo umunyarwanda umwe bavuye muri Rayon Sport

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abakinnyi 5 ba Rayon Sport Youssef Rharb, Hategekinama Bonheur, Paul Aron Gomis, Arseny Camara Agogo na Mvuyekure Emmanuel bamaze gutangazwa n’iyi kipe ko batazakomezanya nayo mu mwaka w’imikino utaha.

Rayon Sport yagize umwaka mubi ushize w’imikino kuko itabashije kwegukana igikombe na kimwe mu bibiri byakiniwe mu Rwanda yatangiye urugendo rwo kwiyubaka yitegura umwaka utaha.  Kuri ubu abakinnyi bayifitiye amasezerano no abakinnyi 8. Abandi barimo n’aba 5 basezerewe amasezerano yabo yari yararangiye.

Mu minsi ishize iyi kipe ikunzwe cyane mu Rwanda yateguye umwiherero wabereye I Nyanza uhuza abayobozi b’iyo kipe ndetse n’abahagarariye abafana. Ndetse iherutse no kongera umufatanyabikorwa mushya mu bo yari isanganwe.

Abasesenguzi b’imikino bemeza ko kuba umwaka ushize Rayon Sport itabashije kugera ku ntego yari yihaye zo gusubira mu matsinda ya CAF Confederation Cup nyamara byarashobokaga. Byayigize ho ingaruka mu mwaka wose w’imikino, muri uwo mwaka kandi “Murera” yakomeje yandi guhindagura abatoza n’abakinnyi, ari nako igura abataragize icyo bayifasha barimo nka ba Rutahizamu babiri Paul Aron Gomis na  Arseny Camara Agogo baje mu gice cya kabiri cya Shampiyona ariko ntibagaragaze umusaruro.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:10 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe