Benjamin Netanyahu yamaganye ICC imugereranya na Hamas

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu yamaganye abashinjacyaha b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) basabye ko hasohoka impapuro zo kumuta muri yombi; we n’abayobozi bakomeye muri Hamas babashinja ibyaha by’intambara.

Benjamin Netanyahu yavuze ko biteye isoni kubona iguhugu gifite Demokarasi nka Isiraheli urukiko rushobora gutinyuka kugereranya umuyobozi wacyo n’abo yise abicanyi .

Ibyatangajwe na Netanyahu kandi byanashimangiwe na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden watangaje ko nta huriro rikwiriye kuba hagati y’abayobozi ba Isiraheli n’aba Hamas.

Umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC Karim Khan avuga ko hari ibimemyetso bifatika bihanya ibyaha Benjamin Netanyahu na Minisitiri w’ingabo wa Isiraheli Yoav Gallant. Ni ibyaha byakorewe mu bwicanyi ndetse n’intambara biri kubera muri Gaza.

ICC kandi ivuga ko igiye gusohora impapuro zo guta muri yombi Yahya Sinwar umuyobozi mukuru wa Hamas nawe ashinjwa ibyaha by’intambara.

Yaba Isiraheli zaba na Leta zunze ubumwe za Amerika ntabwo bashyize umukono ku masezerano ashyira ho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC ubwo rwashingwaga mu 2002.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:59 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe