Bidasubirwaho Trump niwe mukandida w’aba-Repubulikani

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Inteko nkuru y’ishyaka ry’aba – Repubulikani muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa mbere yemeje Donard Trump wigeze kuba Perezida wa Amerika nk’umukandida uzahagararira iri shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu Gushyingo.

Akimara kwemezwa Trump nawe yahise agira senateri JD Vance uhagarariye Leta ya Ohio umukandida ku mwanya wa Visi Perezida.

Uyu Senateri Vance niwe wumvikanye cyane yemeza ko Biden yibye amajwi mu matora aheruka.

- Advertisement -

Trump yagaragaye muri iyi nama afite igipfuko ku gutwi aho aherutse guhushwa isasu yarashwe . Nta mbwirwaruhame Trump yatambukije gusa yatambukaga azamuye igipfunsi hejuru abarwanashyaka b’aba Repubulikani nabo bakamwikiriza mu magambo agira ati “Fight, Fight, Fight” bisobanuye ngo “rwana, rwana, Rwanda”.

Trump yemejwe bidasubirwaho n’ishyaka ry’aba Repubulikani mu gihe Joe Biden w’imyaka 81 agishidikanwaho n’abakomeye bo mu ishyaka rye ry’aba Demokarate. Ikiganiro mpaka aba bombi bahuriyemo mu kwezi gushize cyatumye abademokarate batari bacye bakemanga imbaraga z’umubiri za Perezida Biden.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:23 am, Sep 8, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 68 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe