Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yakoze ibara yitiranya mugenzi w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na François Mitterrand wapfuye mu 1996. Ni mu mbwirwaruhame yavugiye i Las Vegas kuri uyu wa Mbere.
Biden w’imyaka 81 yashakaga kugaruka ku byo Perezida Macron yavuze mu nama ya G7 mu 2020, yibeshya ku izina rye no ku gihugu ayobora.
Ati “Mitterrand w’u Budage nako w’u Bufaransa…”. Mitterrand yabaye Perezida w’u Bufaransa mu 1981-1995, apfa mu 1996. Nyuma yahoo White House yasohoye inyandiko y’iryo jambo, izina rya Mitterrand ryasibwe, irya Macron riri mu dukubo.
Si ubwa mbere Biden yibeshya kuko umwaka ushize yibeshye ku ikipe ya Rugby ya New Zealand, yitwa All Blacks ayitiranya na Black and Tans, akaba ari igisirikare cy’u Bwongereza cyarwanye intambara mu bwigenge bwa Ireland.