Mayor wa Kigali yemeje ko sitade ya Pele ishoboye kwakira imikino yijoro

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru


Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva yabwiye Radio 1 ko hari uburyo busanzwe bwifashishwa ku birori n’imikino ya nijoro bityo ko  iyi sitade ifite ubushobozi bwo kwakira imikino ya nijoro.

 

Umuyobozi w’umujyi yagize ati ” Generator nk’uko twabisobanuye, hari uburyo dusanzwe dukoresha mu nzego za Leta bw’amasoko, ariko hagati aho ngaho hari uburyo dusanzwe dukoresha iyo hari umupira cyangwa se ibindi birori biba nijoro, niba mwarabibonye hari n’abakora imyitozo nijoro. Ubwo nibwo buryo rero tugiye gukoresha. Ubwo turabwira abatuye umujyi wa Kigali ko n’ubwo Generator idahari igenewe iriya Sitade aka kanya, turi kuyishakisha mu mezi macyeya iba yabonetse, ariko ubungubu dufite abo dukorana ku buryo umukino ugomba kuba bikagenda neza. “

- Advertisement -

Emma Claudine umuvugizi w’umujyi wa Kigali yabwiye Radio B&B FM ko FERWAFA iza kumenyesha amkipe  ko  yemerewe kongera gukinira kuri sitade ya Kigali Pele.

Ati”Ikibazo cya Generator cyakemutse, FERWAFA irabimenyesha abanyamuryango bayo ku buryo bakongera gukinira kuri KIGALI PELE STADIUM amasaha y’ijoro imikino y’amarushanwa.”

Emma Claudine yakomeje avuga  ngo“ Turisegura kubo byagizeho ingaru”

 

Ibi bitangajwe nyuma y’uko umujyi wa Kigali wari watangaje ku rukuta rwa X rwawo ko nta mikino ya nijoro ishobora kubera kuri iyi Sitade yitiriwe mu gihe cy’amezi 3 kuko moteri icana amatara kuri iyi Sitade yatumijwe itaragera mu Rwanda.

Muri ubu butumwa umujyi wa Kigali wari wabwiye amakipe ashaka gukina nijoro ko yakwishakira moteri yo gicana amatara.

Ni ubutumwa ariko bwanenzwe nk’umukuru w’igihugu Perezida Kagame. Wagaraje ko “ibi ibintu bitari bikwiye kuba byarabayeho na mbere hose”. 

Imikino itegerejwe kuri uyu wa Gatatu muri Sitade ya Kigali Pele ni 2. Uwa Gasogi United yakira Marine FC ndetse na Rayon Sport FC yakira Amagaju FC.

Amakipe yakirira kuri iyi sitade ubu yishyura umujyi wa Kigali 11% by’amafaranga yinjizwa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:55 pm, Sep 14, 2024
temperature icon 23°C
few clouds
Humidity 35 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:52 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe