BNR iraburira abishora mu bucuruzi bw’amafaranga butemewe

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Ikoranabuhanga muri serivisi z’urwego rw’imari rikomeje gutera imbere ari nako hanakomeje kugaragara bamwe mu bakora ubucuruzi bw’amafaranga binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, nyamara nta byangombwa bibemerera gukora ubwo bucuruzi bafite.

Aha niho Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa yahereye yongera kuburira abashora amafaranga yabo muri ubwo bucuruzi busanzwe bumenyerewe nka cryptocurrency cyangwa pyramid, ubwo yagaragazaga raporo kuri politiki y’ifaranga n’ubutajegajega bw’urwego rw’imari.

Agira ati “Umuntu uwo ari we wese uzaza akubwira ngo aracuruza ikintu kigendanye n’amafaranga, ntuzajye muri ubwo bucuruzi kereka wizeye ko afite uruhushya rwa Banki Nkuru cyangwa rwa Capital Markert Authority. Ibyo turabisobanura ariko ugasanga umuntu arakubwiye ngo afite icyemezo cya RDB. Murabizi RDB itanga ibyemezo by’abacuruzi b’urwego rwose, ariko kubera uburemere bwo gucuruza amafaranga, niyo mpamvu hari ibigo byihariye byo kugenzura ubucuruzi bwayo. Ibya cryptocurrency byo nta n’umwe tubihera uburenganzira, ugiye kubijyamo abe yiteguye ingaruka zizamubaho.”

Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza intambwe imaze guterwa mu ikoranabuhanga ryifashishijwe n’urwego rw’imari, aho raporo y’ubutajegajega bw’uru rwego igaragaza ko umwaka ushize wa 2023 uru rwego rwungutse ibigo 11 byahawe uburenganzira bwo gukora ibikorwa bijyanye no kunganira urwego rw’imari binyuze mu ikoranabuhanga rizwi nka ‘’fintech’’.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:13 pm, Apr 27, 2024
temperature icon 24°C
broken clouds
Humidity 65 %
Pressure 1019 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe