Bugarama: Toni zirenga 5000 z’umuceri nizo zaheze ku mbuga z’abahinzi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ku munsi Perezida Kagame yakiriyeho indahiro w’abadepite na Minisitiri w’intebe yavuze ku kibazo cy’umuceri weze I Rusizi ukabura abaguzi. Umukuru w’igihugu yemezaga ko habayeho uburangare kuri ba Minisitiri bari bafite mu nshingano gushakira amasoko uyu musaruro.

Ni umuceri weze mu kwezi kwa Gatanu. toni 2,600 ni wo wonyine umaze kugurwa n’inganda ziwutonora, muri toni zisaga ibihumbi 7 zasaruwe. Izirenga 5000 ziracyanitse ku mbuga z’ubwanikiro.

Ku mbuga zose no mu bubiko bw’amakoperative uko ari ane ahinga umuceri muri iki kibaya haracyuzuye umuceri udatonoye.

- Advertisement -

Ikibazo ngo cyabaye igiciro cy’umuceri udatonoye mu Bugarama kiri hejuru ugereranyije n’uri ku isoko uturuka hanze, abanyenganda bikababera ihurizo kuko ku bwabo bavuga ko batabona isoko baramutse bawuguze.

Umusaruro uva mu bahinzi bo muri izi koperative urangurwa n’inganda eshanu nazo ziri mu Bugarama na Muganza. Izi nganda ariko hari amakuru avuga ko zagiye zikorera mu bihombo.

Mu Kibaya cya Bugarama bahinga umuceri ku buso bwa hegitari 1453. Iki gihembwe cy’ihinga 2024B bejeje toni 7455, hamaze kugurwa 35% ungana na toni 2,609 gusa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:08 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe