Jenoside yakorewe abatutsi ni ugutsindwa kw’abigishije Ijambo ry’Imana mbere – EPR Nyamata

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku rwego rw’itorero Presibiteriyene mu Rwanda Paruwasi ya Nyamata hagarutswe ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Nyamata ndetse n’uburyo yakozwe n’abari mo abari abakirisitu; byemezwa ko ijambo ry’Imana ryigishijwe mbere yayo ritari ryaragejeje abemera Imana ku rwego rukwiriye. 

Rutayisire Johnson watanze ikiganiro ku mateka y’imibanire y’abanyarwanda mbere ya Jenoside yagaragaje ko ubumwe bwangiritse ubwo abakoloni bageraga mu Rwanda. Ashimangira ko jenoside yakorewe abatutsi yabaye indunduro y’urwango rw’igihe kirekire rwari rwarabibwe mu banyarwanda.

- Advertisement -
Rev.Musabyimana Bienvenue umuyobozi wa Peresibiteri ya Kigali / EPR

Umuyobozi wa Presibiteri ya Kigali mu itorero Presibiteriyene mu Rwanda EPR Rev. MUSABYIMANA Bienvenue Ati “Iyo ijambo ry’Imana riza kuba ryarigishijwe abakristo bakaryakira muri bo bakanarikurikiza ntabwo jenoside iba yarageze ku rwego rw’ubugome yakoranwe.”

Jacques Niyongabo Umuyobozi w’imirimo rusange mu karere ka Bugesera

Umuyobozi w’imirimo rusange mu karere ka Bugesera Jacques Niyongabo wari muri uyu muhango yasabye amadini n’amatorero gukomeza gutoza abakiri bato urukundo babarinda ivangura kuko ari bo barinzi b’ibyo igihugu kimaze kugeraho.

Abakirisitu ba EPR Nyamata bitabiriye Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Itorero Presibiteriyene mu Rwanda (EPR) rivuga ko ubu rimaze kuzuza inzibutso 2 z’abakristo n’abashumba bazize jenoside yakorewe abatutsi. Mu mwaka wa 1996 EPR yemeye intege nke mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse inasaba imbabazi abanyarwanda.

Ubu mu ma Paruwasi atandukanye ya EPR haragenda hubakwa inkuta ziri ho amazina y’abari abakristo ndetse n’abashumba abazize jenoside yakorewe abatutsi bibukwa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:01 pm, Dec 27, 2024
temperature icon 18°C
thunderstorm with rain
Humidity 82 %
Pressure 1013 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 6:07 pm

Inkuru Zikunzwe