Burundi: Gen Bunyoni yagarutse mu rukiko

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Gen Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari Visi Perezida w’u Burundi yagejejwe mu rukiko rw’ubujurire. Ashinjwa ibyaha birimo gushaka guhirika up butegetsi mu Burundi. 

Gen de Police Alain Guillaume Bunyoni muri uru rubanza rw’ubujurire ari kumwe na Col Bapfumukeko Destino Samuel , Uwamahoro Desire na Niyonsaba Come. Gen Bunyoni na Col Bapfumukeko nibo urukiko rwabashije kumva ku munsi wa mbere w’urubanza.

Gen Bunyoni yavuze ko atanyuzwe n’urubanza rwa mbere yakatiwe mu rukiko rukuru rwanzuye ko yakwa umutungo we urimo inzu zirenga 50 n’imodoka 53. Kuri ibi byaha bishingiye ku Mutungo Bunyoni ashinjwa Ruswa n’iyezandonke nk’icyaha bigahanywa no kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo. Gen Bunyoni yiregura avuga ko ubwo yagirwaga Visi Perezida ngo yerekanye umutungo we wose. Ndetse ngo ibyo ashinjwa ni umutungo yakoreye ubwo yari Visi Perezida.

Umushinjacyaha Emmanuel Gateretse we yemeza ko Bunyoni ubwo yageraga ku mwanya w’umukuru w’igihugu yabonye umwanya wo kwigwiza ho imitungo. Mu buryo bwa Ruswa no mu zindi nzira yakeshaga imbaraga ahabwa n’umwanya yari afite. Ndetse ngo n’igihe yagirwaga Visi Perezida wa mbere hari ibyo atari yerekanye kandi byaje kugaragara nyuma.

Ku cyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi Bunyoni ashinjwa ko hari ubutumwa yandikiye Umunyamakuru wa RPA Bob Rugurika. Ndetse ngo n’amafaranga yahaye uyu munyamakuru ayanyujije kuri Desire Uwamahoro. Aya mafaranga kandi yatanzwe na Bunyoni ngo yayagejeje kuri Col Bapfumukeko kugira ngo abafashe gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Gen Ndayishimiye. Uyu mugambi wose ngo wacuriwe mu nama zaberaga mu rugo rwa Gen Bunyoni mu ibanga rikomeye.

Mu Kwiregura Gen Bunyoni yavuze ko yiyegereje Umunyamakuru Bob Rugurika amusaba gukora iperereza ku bategetsi bashobora gukurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha. Kandi ngo ibyo byari ku neza y’igihugu. Ku bijyanye n’inama zaberaga mu rugo rwa Gen Bunyoni yireguye yemeza ko zabaye koko, gusa ko zari zigamije gushaka uko bashinga iguriro ry’imiti “Pharmacy”.

Bunyoni kandi ashinjwa ko yakodesheje inzu ye Ministeri y’umutekano mu Burundi hagamijwe gushaka inyungu z’umurengera. Aha Bunyoni akiregura avuga ko atari we wabikoze kuko amasezerano yo gukodesha yasinywe n’ushinzwe inyubako za Leta. N’ubwo yayasinyanye n’umugore wa Bunyoni.

Bunyoni kandi ashinjwa kwangiza umutungo w’igihugu aho yari yarabitse amafaranga atazwi umubare mu rugo iwe. Aha Bunyoni akemeza ko nta tegeko riri mu Burundi ribuza abaturage gutunga amafaranga mu rugo. Ubushinjacyaha bukavuga ko kuyatunga mu rugo byatumye Banki nkuru y’u Burundi itabasha gukurikirana ihererenwa ryayo.

Bunyoni kandi ashinjwa gutunga intwaro binyuranije n’amategeko. Kuri icyi cyaha yasabye ko intwaro zafatiwe iwe zakwerekanwa mu rubanza.

General Bunyoni yabaye umwe mu bakomeye I Burundi kuko yari Minisitiri w’intebe ku butegetsi bwa Perezida Ndayishimiye.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:05 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe