Canada yaburiye abaturage bayo bari mu Burundi ibasaba kwirinda ingendo zitari ngombwa kuko nta mutekano uhari ONU yo yasabye abantu kwitwaza nimezo zo gutabaza mu gihe komine zimwe muri Bujumbura zahagaritse bimwe mu bikorwa bibuza abantu.
Leta ya Canada yasabye Abenegihugu bayo bari Bujumbura no mu bindi bice by’igihugu kwirinda ingendo zitari ngombwa cyane cyane mu bice bihuriramo abantu benshi harimo ahabera ibitaramo by’imisiki, amasoko, ama resitora n’ahandi hose hahurira abantu benshi. Basabwe kandi kwirinda kugendana impapuro zinzira kandi bagasiga amafaranga aho baba mu gihe bari gutembera.
Ishami rya ONU rishinzwe umutekano naryo ryasohoye itangazo ririmo ibisa n’ibi ariko ryongeraho ko rihamagarira abanyamahanga batuye mu Burundi ko bagomba guhorana umuriro mu matelefoni yabo no kwitwaza nimero bashobora guhamagara byihutirwa mu gihe bahuye n’ikibazo cyangwa bakeneye ubutaba bwihuse.
ONU kandi yasabye aba banyamahanga batuye I Burundi guhora bakurirana amaradiyo n’ibindi binyamakuru kugirango babashe kumenya amakuru avugwa ndetse n’aho igihugu kigeze.
Ubuyobozi bwa komine Muha muri Bujumbura bwasohoye itangazo rihagarika bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi n’amasinema bavuga ko byakozwe mu rwego rwo kubumbatira umutekano w’abanyagihugu.
Bimwe mu byemezo byasohowe harimo gufunga burundu ahantu hose herekanirwa sinema, birabujijwe gukina Biyari mu kabari mbere y’uko akabari gatangira gukora. Iri tangazo ribuza kandi butike gucuruza inzoga ikaziha abanywi ngo bicare bazinywe, aha abaguzi bategetswe kujya kuzinywera iwabo mu ngo.
Iri tangazo kandi yategetse abantu basanzwe bagura ibyuma ko bagomba kugira ahantu hamwe babigurira babuzwa kongera kuzenguruka Komine Muha bashaka ibyuma.
Umutekano mucye watangiye kwigaragaza mu Burundi guhera mu mpera z’umwaka ushize wa 2023 ubwo hirya no hino mu Bujumbura hatangiye guterwa za gerenade.