Burundi nta  mutekano ,ONU yasabye abanyamahanga kwitwaza telefeni zo gutabaza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Canada  yaburiye abaturage bayo  bari  mu Burundi ibasaba kwirinda ingendo zitari ngombwa kuko nta mutekano uhari ONU yo yasabye abantu kwitwaza nimezo zo gutabaza mu gihe komine zimwe muri Bujumbura zahagaritse bimwe mu bikorwa bibuza abantu.

Leta ya Canada yasabye Abenegihugu bayo  bari Bujumbura no mu bindi bice by’igihugu kwirinda ingendo zitari ngombwa cyane cyane mu bice bihuriramo abantu  benshi harimo ahabera ibitaramo by’imisiki, amasoko, ama resitora n’ahandi hose hahurira abantu benshi. Basabwe kandi kwirinda kugendana impapuro zinzira kandi bagasiga amafaranga aho baba mu gihe bari gutembera.

 

Ishami rya ONU rishinzwe umutekano naryo ryasohoye itangazo ririmo ibisa n’ibi ariko ryongeraho ko rihamagarira abanyamahanga batuye mu Burundi ko bagomba guhorana umuriro mu matelefoni yabo no kwitwaza  nimero bashobora guhamagara byihutirwa mu gihe bahuye n’ikibazo cyangwa bakeneye ubutaba bwihuse.

ONU kandi yasabye aba banyamahanga batuye I Burundi guhora bakurirana  amaradiyo n’ibindi binyamakuru kugirango babashe kumenya amakuru avugwa ndetse n’aho igihugu kigeze.

Ubuyobozi bwa komine Muha muri Bujumbura bwasohoye itangazo rihagarika   bimwe mu bikorwa  by’ubucuruzi n’amasinema bavuga ko byakozwe mu rwego rwo kubumbatira umutekano w’abanyagihugu.

Bimwe mu byemezo byasohowe harimo gufunga  burundu ahantu hose herekanirwa sinema, birabujijwe gukina Biyari mu kabari mbere y’uko akabari gatangira gukora.  Iri tangazo ribuza  kandi butike gucuruza inzoga ikaziha abanywi ngo bicare bazinywe, aha abaguzi bategetswe kujya kuzinywera iwabo mu ngo.

Iri tangazo kandi yategetse abantu basanzwe bagura ibyuma ko bagomba kugira ahantu hamwe babigurira babuzwa kongera kuzenguruka Komine Muha bashaka ibyuma.

Umutekano mucye watangiye kwigaragaza mu Burundi guhera mu mpera z’umwaka ushize   wa 2023 ubwo hirya no hino mu Bujumbura hatangiye guterwa za gerenade.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:57 am, Jul 27, 2024
temperature icon 24°C
scattered clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe