Umuryango utegamiye kuri Leta uvuga ko uharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, FOCODE wamaganye ibikorwa wise urukozasoni byakorewe Umukobwa wa Gen Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari Visi Perezida ubu ufungiye muri Gereza ya Gitega. Kuwa 22 Gicurasi ngo umukobwa wa Général Bunyoni yasuraga se kuri Gereza yasabwe gukura imyenda yose imbere y’abapolisi kugira yemererwe kugemurira se.
Joy Akimana (benshi bita Joy Bunyoni) ni imfura ya Général Alain Guillaume Bunyoni. Kuwa 22 Gicurasi ngo yagemuriye umubyeyi we nk’uko bisanzwe. Aho General Bunyoni afungiye ngo asanzwe yemerewe gusurwa n’umugore we n’abana be. Kuri iyi nshuro rero Joy Bunyoni ngo yasuye se nk’uko bisanzwe ageze kuri Gereza asabwa ko yakuramo imyenda yose kugira ngo bamusake ndetse n’imyenda isakwe ukwayo. Abapolisi bashinzwe gucunga aho General Bunyoni afungiye ngo babwiye umukobwa we ko ari amabwiriza bahawe.
Joy Bunyoni ngo yarabyanze avuga ko ari ibikorwa by’urukozasoni ndetse abaza uhagarariye abo bapolisi. Uhagarariye abo bapolisi nawe yashimangiye ko ari ayo mabwiriza. Joy ngo yahise ajya kureba ukuriye Gereza se afungiye mo nawe amuhamiriza ko amabwiriza yahawe agomba kuyubaha. Ibi ngo ntibyagarukiye aho ahubwo Joy yahise ajya kureba umukuru wa Polisi mu ntara ya Gitega nawe wamuhamirije ko ayo mabwiriza yahawe ari yo kandi ko yaturutse hejuru. joy ngo yabimenyeshyeje uwunganira Se mu mategeko ndetse agerageza no kugera ku biro by’umushinjacyaha mukuru wa Repubulika ariko ntiyamubona. Arataha atahana ibyo yagemuye atabigejeje kuri se.
Uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi wa FOCODE uvuga ko n’ubwo umuntu yaba afunze akwiriye guhabwa uburenganzira bw’ibanze. Mu butumwa bwarwo kandi ukibutsa abari ku butegetsi ko ibihe nk’ibyo Gen Bunyoni ari mo nabo bashobora kubyisanga mo bityo ko bari bakwiriye kumufata we n’abo mu muryango we ki muntu.
Urubanza rwa Gen Alain Guillaume Bunyoni ruzaba taliki 27 Gicurasi 2024. Uyu wahoze yungirije Perezida Ndayishimiye amakuru adafitiwe gihamya yemeza ko akomeje gutotezwa muri Gereza ya Gitega afungiye mo. Hari abavuga ko afungiye mu muhezo aho atabasha guhura n’undi uwo ari wese uretse abagize umuryango we n’abamwunganira mu mategeko. Aba kandi nabo ngo baganira umupolisi yumva ibyo bavuga byose.
Bivugwa kandi ko hashobora kuba hari igitutu cy’ibihugu by’amahanga birimo Tanzaniya biri gusaba irekurwa rya Gen Bunyoni.