Burundu: Kagame yatsindiye kuba Perezida – FPR itsindira ubwiganze mu nteko

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ibyavuye mu matora bya burundu bigaragaza ko Perezida Kagame yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu ku majwi 98.18% naho ishyaka rya FPR Inkotanyi rigatsindira ubwiganze mu nteko ishingamategeko ku majwi 68.8%.

Ni amajwi adatandukanye na busa n’ibyari byatangajwe nk’amajwi y’agateganyo mu cyumweru gishize. Komisiyo y’igihugu y’amatora yashimiye abanyarwanda muri rusange bitabiriye amatora. Hagombaga gutora abanyarwanda 9,071,157, hatoye abagera kuri 8,907,876 muri aba kandi 99.86% ngo batoye neza.

Komisiyo y’igihugu y’amatora kandi yashimiye imitwe ya Politiki  ndetse n’abakandida bigenga ku myitwarire yabaranze. Yashimiye abakorerabushake b’amatora ndetse n’abatanyabikorwa barimo inzego z’ibanze n’iz’umutekano.

- Advertisement -

Byari biteganijwe ko ibyavuye mu matora bya burundu bitangazwa bitarenze kuwa 27 Nyakanga. Ubu hakurikiye ho gutegura umuhango wo kurahira kw’abatsinze amatora. Itegekonshinga riteganya ko bikorwa mu minsi itarenze 15 hatangajwe ibyavuye mu matora bya burundu.

Ibyavuye mu matora yo ku 14-16 Nyakanga bya burundu

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:27 am, Dec 5, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 100 %
Pressure 1014 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe