Ese Tshisekedi yaba agikomeje umugambi wo gushoza intambara ku Rwanda?

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya, yagize icyo avuga ku byatangajwe na Perezida Felix Tshisekedi ko azatera u Rwanda namara gutorwa, avuga ko bakurikije uko ibintu bihagaze ubu, ibi bidashoboka.

Patrick Muyaya yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gashyantare 2024, cyerekanaga ishusho y’urugamba FARDC imazemo iminsi n’umutwe wa M23.

Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’amasaha macye hateranye inama nkuru ya gisirikare muri RDC, ikayoborwa na Perezida Felix Tshisekedi.

Perezida Tshisekedi uherutse kurahirira gukomeza kuyobora iki gihugu muri manda ye ya kabiri, ubwo yiyamamarizaga iyi manda, yavuze ko naramuka atowe, azateranya imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko, akayisaba uburenganzira bwo gutera u Rwanda.

Patrick Muyaya yavuze ko hari byinshi igihugu gihugiyemo ku buryo kitabona umwanya wo kwishora mu ntambara nk’uko byatangajwe na Perezida Tshisekedi.

Ubusanzwe itegeko nshinga rya RDC cyane cyane mu ngingo yaryo ya 86, riha ububasha Perezida wa Repubulika gutangiza intambara abiherewe uburenganzira n’inama y’abaminisitiri bikanyura mu nama nkuru ya gisirikare ndetse n’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko.

Kugeza ubu, inteko ishinga amategeko muri iki gihugu iyobowe na biro y’agateganyo nyuma y’uko habaye amatora, y’abayigize.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:12 pm, May 19, 2024
temperature icon 17°C
thunderstorm with light rain
Humidity 93 %
Pressure 1011 mb
Wind 11 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe