Bwa mbere Rwandair igiye kugeza aba Islam I Macca

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Aba Islam 90 kuri uyu wa 6 Kamena buriye indege ya Rwandair igomba kubajyana ikabageza I Macca muri Arabia Soudite mu mutambagiro mutagatifu.

Umuryango w’aba Islam mu Rwanda uvuga ko amasezerano n’isosiyete nyarwanda ikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu ndege ya Rwandair yari amaze igihe kirekire ariko asa n’ayananiranye gushyirwa mu bikorwa. Rwandair nayo ivuga ko itewe ishema no kuba igiye gutwara aba Islam bo mu Rwanda bagiye mu isengesho ikabageza I Macca nta handi bahagaze nta n’indi ndege bahinduye.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Moussa Sindayigaya wahaye impanuro aba ba Islam mbere yo kurira indege yabibukije kuzirikana igihugu cy’u Rwanda mu masengesho bazakorera I Macca. Ashimangira ko umutambagiro mutagatifu ari inshingano ya buri mu Islam wese ariko kandi ko no gusengera igihugu ari inshingano z’umunyarwanda wese. Yavuze ko uru rugendo rubaye urw’amateka kuko ari rwo rwa mbere aba Islam bakoze ruva Kigali rujya I Macca nta handi bahagaze ashimira Rwandair.

- Advertisement -

I sosiyete nyarwanda ikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu ndege ya Rwandair nayo yashyize ku rukuta rwayo rwa X ubutumwa bugaragaza ko inejejwe no kuba itwaye aba ba Islam mu mutambagiro mutagatifu ndetse ibifuriza imigisha iva ku Mana.

Biteganijwe ko aba 90 bagera I Macca mbere ariko hakaba n’abandi 10 bazabasanga yo. Aba Islam 100 bose hamwe nibo bazitabira umutambagiro mutagatifu ubera I Macca uyu mwaka. Kwitabira umutambagiro mutagatifu I Macca nibura inshuro imwe mu buzima ni inkingi imwe muri 5 zigize imyemerere y’idini ya Islam.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:22 am, Dec 22, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 88 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe