By’agateganyo: Perezida Kagame na FPR bazamutse mu majwi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ibyavuye mu ibarura ry’amajwi by’agateganyo. Amajwi nyuma yo kubarura abagiye bose arerekana ko Perezida Kagame yagize 99.18% naho mu matora y’abadepite FPR Inkotanyi yagize 68.83%.

Amajwi yatangajwe ku munsi nyirizina w’amatora afatwa nk’icyerekezo cy’amajwi yagaragazaga ko Perezida Kagame yari yatsindiye ku majwi 99.15% mu gihe FPR Inkotanyi yari yatsinze amatora y’abadepite ku majwi 62.67%.

Ku bandi bakandida Perezida Dr Frank Habineza wa Green Party by’agateganyo yagize amajwi 0.50 avuye kuri 0.33% mu gihe Mpayimana Philipe umukandida wigenga yagize amajwi 0.32% avuye kuri 0.26%.

- Advertisement -

Mu matora y’abadepite amashyaka yandi amajwi yayo yagabanutse. PL yavuye ku majwi 10.97% igira 8.66%.

Ishyaka rya PSD ryari ryabanje gutangazwa ko ryari rifite 9.48%, nyuma y’ibarura ry’ibanze amajwi yagabanutse aba 8.62%.

Ishyaka rya PDI ryavuye kuri 5.81% rigira 4.61.

Green Party yavuye kuri 5.30% igira 4.56%.

PS Imberakuri yari yagize 5.26% nayo yamanutse igira 4.51%.

Ibi byavuye mu matora by’agateganyo bisobanuye ko imitwe ya Politiki ya PDI,Green Party na PS Imberakuri itabashije kugira amajwi 5% ayihesha intebe mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite.

Biteganijwe ko Komisiyo y’igihugu y’amatora izatangaza ibyavuye mu matora bya burundu taliki 27 Nyakanga 2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:06 pm, Jan 9, 2025
temperature icon 25°C
light rain
Humidity 53 %
Pressure 1010 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:59 am
Sunset Sunset: 6:13 pm

Inkuru Zikunzwe