Toni 720 z’umuceri uturutse muri Tanzania zahagarikiwe ku mupaka nyuma yo gusuzumwa n’ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA), bagasanga utujuje ubuziranenge, aho mu makamyo 26 yasuzumwe atatu yonyine ari yo yari afite umuceri wujuje ibipimo.
Uyu muceri watumizwaga na sosiyete zo mu Rwanda zigera kuri 14, abenshi bawukuraga muri Tanzania.
Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwari Pascal, yasobanuye ko ubugenzuzi bwakozwe nyuma yo kubona umuceri uturuka mu karere ukomeje kwiyongera cyane ku isoko ry’u Rwanda, biturutse ku kuba Leta yari imaze gusonera umusoro wa TVA bimwe mu bicuruzwa bitumizwa mu mahanga birimo umuceri na kawunga.
Ubu bwiyongere bwatumye hakemangwa ubuziranenge bw’ibyo bicuruzwa byinjiraga mu Rwanda ari byinshi, bituma bakora ubugenzuzi nk’uko busanzwe bukorwa no ku bindi bicuruzwa.
Mu biganiro, RRA yagiranye n’abatumiza umuceri kuri uyu wa Gatanu, Komiseri Mukuru, Ruganintwali yagize ati “Twarababwiye ko umuceri mufite mugomba kuwusubizayo kuko utujuje ubuziranenge”.
Yakomeje avuga ko u Rwanda rutakwemera umuntu wazana ibintu bijya ku isoko kandi bishobora no kugira ingaruka ku buzima bw’Abanyarwanda.
RRA yasobanuye ko ubuziranenge bw’umuceli bupimwa hakurikijwe ibyiciro (grade), uwemewe ku isoko ry’u Rwanda ukaba ari uri mu cyiciro cya 1, 2, 3. Icyiciro cya mbere kibonekamo umuceri ufite incenga ziri ku kigero kitarenze 5%, icya kabiri ni izitarenze 15% naho icya gatatu kikaba izitarenze 25%.
Muri uwo muceri wagenzuwe byagaragaye ko utagera kuri ibyo bipimo byemewe cyangwa se ugasanga hari ubwo abawinjiza baba bafite icyangombwa cyo kwinjiza uri mu cyiciro runaka, bo bakaba binjizaga utandukanye na wo.
Bamwe mu batumizaga uwo muceri bemera amakosa ariko hakaba n’abavuga ko icyo bemera ari ukuzana umuceri utujuje ibipimo ariko babikoze atari ku bushake, bakaba basaba ko batahombya ahubwo bakababarirwa iyi nshuro.
Komiseri Mukuru Ruganintwali yavuze ko batakwemera ko uwo muceri warenga gasutamo ngo ujye gucuruzwa abantu bawurye kandi utujuje ubuziranenge.