Inzovu za Cote d’Ivoire zatwaye igikombe cy’Afurika cy’Umupira w’amaguru cyaberega muri iki gihugu batsinze Nigeria ibitego 2 kuri 1.
Cote d’Ivoire yakiniraga imbere y’abafana bayo kuko ariyo yakiriye iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 34, niyatangiye neza kuko mu itsinda rya mbere yari irimo yabaye iya 3 izamuka ihawe amahirwe mu makipe yatsinzwe neza (best losers).
Mu mikino yo gukuranwamo yatangiye kwitwara neza kuko yahise itangira urugendo isezererea Senegal yari ifite igikombe giheruka, ikurikizaho Mali muri 1/4 ndetse na DR Congo muri 1/2.
Kuri uyu mukino wa nyuma utumye itwara igikombe yabanjwe igitego ku munota wa 38 gitsinzwe na William Troost-Ekong, akaba ari kapiteni wa Nigeria.
Frank Kessié yatsinze igitego cyo kwishyura mbere y’uko Sebastian Haller atsinda icya 2 ari nako umukino warangiye Cote d’Ivoire ikegukana igikombe.