Ikipe y’igihugu ya Nigeria kuri uyu wa gatatu irakina n’iya Afurika y’Epfo saa moya mu gikombe cya Afurika, mu mukino wakuruye umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Ni umukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza cy’igikombe cya Afurika. Umwuka watangiye kuba mubi hagati y’ibihugu byombi, aho Ambasade ya Nigeria muri Afurika y’Epfo yasabye abaturage bayo baba muri Afurika y’Epfo kuza kwitondera kwishimira intsinzi igihe baba batsinze umukino.
Uyu muburo bavuga ko bawutanze kubera kwikanga ibitero by’Abanyafurika y’Epfo byibasira abanyamahanga. Ibi ariko ntabwo byashimishije ubuyobozi bw’igihugu cya Afurika y’Epfo na cyo cyahise gisohora itangazo cyiyama ibyatangaje na Nigeria bavuga ko bishingiye ku binyoma.
Mu itangazo rirerire ryasohowe na Afurika y’Epfo biciye muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, yatangaje ko nta gahunda y’imyigaragambyo abaturage babo bafite.
Iri tangazo rikomeza rigira riti”Turizera ko igihugu cya Afurika cy’Epfo gisanzwe gikunda imikino kitabangamiye na gato abanyagihugu ba Nigeria, kandi ntitwemeranya n’Ibiro cya ambasade y’iki gihugu ku bwoba yerekanye. Uyu muburo urababaje kuko usa n’uteje ubwoba n’umwuka mubi, ibintu bidakenewe hagati y’abaturage ba Afurika y’Epfo n’Aba Nigeria baba cyangwa bari mu rugendo muri Afurika y’Epfo”.
Mu myaka yashize muri Afurika y’Epfo hakunze kuba ibitero by’urwango byibasiye abanyamahanga bahaba, Nigeria yasohoye itangazo riburira abaturage bayo ivuga ko yabonye amakuru y’iterabwoba yatangirwaga ku mbuga nkoranyambaga.
Amakipe y’ibi bihugu amaze guhura inshuro 14, inshuro ya mbere bahuye hari mu mwaka wa 1992 ku itariki 10 z’ukwa 10 icyo gihe Nigeria yatsinze Afurika y’Epfo ibitego 4 ku busa. Inshuro ya nyuma baheruka guhura hari muri 2019 muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika cyari cyabereye mu Misiri nabwo Nigeria itsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-1.