CG (Rtd) Gasana Emmanuel yakatiwe igifungo cy’imyaka 3

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Uwahoze ari umukuru w’Intara y’Iburasirazuba, CG (Rtd) Gasana Emmanuel yakatiwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare igihano cy’igifungo cy’imyaka 3 n’amezi 6 ndetse n’ihazabu ya miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda. Urukiko rwamuhamije icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko ariko mu nyungu ze.

Muri Werurwe mu 2024 Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare guhamya CG (Rtd) Gasana ibyaha yari akurikiranyweho, kandi rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw.

Nkuko byatangajwe n’urukiko, Gasana yari yakatiwe imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 144, ariko kubera impapuro za muganga zigaragaza ko afite uburwayi burimo umuvuduko w’amaraso, rwamugabanyirije ibihano.

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa kane tariki 11 Mata 2024. Icyaha cyo kwakira indonke yakigizweho umwere.

Gasana yatawe muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023, ubu akaba afungiwe muri gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko ibyaha ashinjwa bikomoka ku mikoranire na rwiyemezamirimo Karinganire Eric wari ufite isoko ryo kugeza amazi mu mirima yo mu duce dutandukanye mu Burasirazuba. Icyavuzwe cyari ukuhira umurima we hifashishijwe amazi yagombye kuba yaruhijwe imirima y’abaturage, ariko kubera ingufu yari afite ntibikorwe uko byari byateganyijwe.

Ibimenyetso byagaragajwe mu rukiko ni uko ngo RIB ubwayo yageze mu isambu ya Gasana tariki 27 Ukwakira 2023, isanga hari pompe zicomekwaho imipira ijyana amazi mu murima n’umuriro w’amashanyarazi wifashishwa kugira ngo izo mashini zikore.

Ikindi ni amashusho n’amafoto agaragaza ko hari imirimo yakorewe muri iyo sambu, aho Karinganire yagiye ayasangiza Gasana amwereka aho ibikorwa bigeze.

Kuri ubu Karinganire na we afunzwe azira kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, nubwo yatanze amakuru ku mikorere y’ibyaha bya Gasana Emmanuel.

Gasana kandi yagaragaje ko ubuhamya bwa Karinganire burimo ibinyoma ngo kuko yashakaga kumwihimuraho nyuma y’uko bamuhagaritse gukora ndetse bakanamufunga kubera uburiganya.

CG (Rtd) Emmanuel Gasana yayoboye Polisi y’Igihugu mu gihe kinini, avaho ajya kuyobora Intara y’Iburasirazuba. Aha ni naho yagiriye mu kiruhuko cy’izabukuru, nyum akurwa ku kuyobora Intara y’Iburasirazuba, mu minsi micye nyuma arafatwa arafungwa ashyikirizwa ubutabera.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:56 pm, Apr 29, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 78 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe